Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umugore wari wasangiye n’umugabo we inzoga mu kabari yapfuye urupfu ruteye urujijo

Umugore wari wasangiye n’umugabo we inzoga mu kabari yapfuye urupfu ruteye urujijo

Icyitonderwa: Ifoto yakoreshejwe yakuwe kuri Internet ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru

Umugore wo Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, yitabye Imana nyuma yo kuva gusangira n’abandi barimo umugabo we inzoga mu kabari, aho bamwe bavuga ko ashobora kuba yazize inzoga zitujuje ubuziranenge yanyoye, ubuyobozi bwo bukavuga ko nta kimenyetso kirabihamya.

Uyu mugore witwa Francine w’imyaka 40 y’amavuko, yapfiriye iwe mu Muruguru Gitaba mu Kagari ka Mbuga muri uriya Murnege wa Nyabinoni.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera yari yasangiye inzoga n’abandi mu kabari, bagakeka ko ari zo zamwivuganye.

Umwe muri aba baturage utifuje ko atangazwa, aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha iyi nkuru, yagize ati “Yatashye asa n’uwasinze. Turakeka ko inzoga yanyoye zitari zujuje ubuziranenge.”

Gusa Ndayisaba Aimable uyobora Umurenge wa Nyabinoni, avuga ko mu makuru y’ibanze bakusanyije, ari uko umugabo wa nyakwigendera yamusize mu cyumba bari baryamanyemo ubwo yatangiraga kuruka.

Yagize ati “Amakuru dufite avuga ko bageze mu rugo bararyama, hanyuma umugore atangira kuruka ku buriri, umugabo abibonye ahitamo kumuhunga ajya kuryama mu kindi cyumba.”

Uyu muyobozi avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yakomeje kuruka, bikaza kurangira yitabye Imana mu gihe umugabo we yari aryamye mu kindi cyumba.

Bucyeye bwaho, umugabo wa nyakwigendera yategereje ko umugore we abyuka, araheba aza gufata icyemezo cyo kujya kumubyutsa ageze mu cyumba yari yarayemo, asanga byarangiye.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yagize ati “Yavuze ko yamenye ko yapfuye ari uko agiye kumubyutsa.”

Inzego z’Ibanze zihutiye kubimenyesha iz’iperereza na Polisi, ndetse zikaba zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera mu gihe umurambo we wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =