Menya icyatumye Perezida w’Igihugu cy’igihangange atungurana akagaragara arinzwe n’Abajepe badasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Joe Biden yagaragaye mu ngoro ye ari gutambutsa imbwirwaruhame imbere y’abana, arindiwe umutekano n’abana bato, atangira avuga ko yishimiye kuba yacungiwe umutekano n’abajepe (Secret Service Agents) kabuhariwe i Washington. Ibi byakozwe muri gahunda isanzwe igenewe abana.

Ni amafoto yashyizwe kuri Twitter ubwe Joe Biden kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, aho aba ari gutanga imbwirwaruhame muri ‘White House’, ubwo yaganiraga n’abana.

Izindi Nkuru

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ubwo Perezida Joe Biden yakiraga mu biro bye, abana muri gahunda yiswe ‘Take Your Child To Work Day’, bakanagirana ikiganiro, aho bagiye bamubaza ibibazo by’amatsiko.

Mu butumwa bwe akigera kuri Podium, atangiye ijambo rye, Perezida Biden yagize ati “Ndashaka gushimira abajepe banjye bari kungenda imbere.”

Naho mu mafoto yashyize kuri Twitter, Biden yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Iyi ni Take Your Child To Work Day, nagiriwe umugisha wo kuba nacungiwe umutekano na bamwe mu bajepe bakomeye mu mujyi.”

Aba bana baba bari imbere ya Perezida Joe Biden, baba bambaye nk’abasirikare barinda uyu Mukuru w’Igihugu, nk’imyambaro yirabura ndete n’amataratara y’umurimbo, ubundi banambaye utwuma tubafasha mu itumanaho, bakaba bagaragaye kandi bahagaze nka bo, bagaragaza igitinyiro n’ubushongore.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bishimiye kubona uyu mukuru w’Igihugu cy’igihangange ari gucungirwa umutekano n’abana.

Nk’uwitwa Brennan Murphy yagize ati “Aba-Secrest service b’abana baba ari beza cyane muri white house, rero birakwiye ko abantu bazana abana babo bagahabwa akazi.”

Undi na we yagize ati “Mbega ibintu byiza mbonye mu buzima bwanjye.” Undi ati “Mana yanjye, biteye ubwuzu. Ukuntu bambaye indorerwamo z’izuba nziza.”

Iki gikorwa cya ‘Take Your Child To Work Day’, ni gahunda ngarukamwaka yo ku rwego rw’Igihugu isanzwe iba buri wa kane wa Kane w’ukwezi kwa Mata, aho ababyeyi bajyana abana babo aho bakorera kugira ngo bamenye ibyo baba bahugiyemo ndetse n’ubuzima bw’abantu bakuru.

Iyi gahunda iterwa inkunga n’umuryango udaharanira inyungu uzwi nka ‘Take Our Daughters and Sons to Work Foundation’ uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho, ari na yo mpamvu wakoze iki gikorwa mu buryo budasanzwe, ahajyanywe aba bana muri Whithe House.

Bimwe mu byo Biden yabwiye aba bana, ni uko ibara akunda ari ubururu, akaba akunda kurya ifunguro rya mu gitondo rigizwe n’amagi, inyama zitunganyijwe zizwi nka bacon ndetse na fromage cyangwa cheese.

Bagaragaye bitwaye nk’aba Secret service agents

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru