Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere imikoranire y’Ibihugu byombi.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya.
Ubutumwa bwatanzwe n’iyi Minisiteri mu ijoro ryacyeye, buvuga ko “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe bagiranye inama, mu bikorwa by’inama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri ku mikoranire y’u Burusiya na Afurika.”
Muri iyi nama yabereye i Cairo mu Misiri, Amb. Olivier Nduhungirehe yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya Gihugu, Amb. CG Dan Munyuza.
Iyi nama kandi yanemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, nk’uko tubikesha ubutumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025.
Muri ubu butumwa, MINAFFET yagize iti “Mu bikorwa by’inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Imikoranire y’u Burusiya na Afurika, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye inama na Sergey Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burusiya.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yakomeje ivuga ko ibiganiro by’aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi “byibanze ku guteza imbere imikoranire y’u Rwanda n’u Burusiya.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimiye mugenzi we Sergey Lavrov ku biganiro by’ingirakamaro bagiranye, aho Ibihugu byombi byemeranyijwe gukomeza guteza imbere no kwagura imikoranire.
Yagize ati “Twanaganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, naboneyeho umwanya wo gushimira mugenzi wanjye ku nkunga ikomeje gutangwa n’u Burusiya mu nzira z’amahoro zikomeje gukorwa.”
U Rwanda n’u Burusiya bisanganywe imikoranire mu nzego zinyuranye byumwihariko mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri, aho u Burusiya bufasha u Rwanda mu bijyanye no gutanga ubumenyi ku mikoreshereze y’izi ngufu.


RADIOTV10







