Menya igihe ikibuga cy’indege gishya u Rwanda rugiye kunguka kizafungurira imiryango

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko Ikibuga gishya cy’Indege cya Bugesera, kizatangira gukora mu myaka itatu iri imbere.

Yvonne Makolo yabitangarije i Doha ku wa Gatatu tariki 15 Gicurasi mu Nama y’Ihuriro ry’Ubukungu ya Qatar izwi nka ‘Qatar Economic Forum’.

Izindi Nkuru

Igice cya mbere cy’iki Kibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba gifite ubugari bwa Metero kare ibihumbi 130, kikazaba gifite ubushobozi bwo kunyuraho abagenzi miliyoni umunani ku mwaka, mu gihe imibare iteganya ko mu myaka iri imbere kizajya cyakira abarenga miliyoni 14.

Iki kibuga cy’indege giherereye mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe kandi ko kizajya cyakira imizigo ipima toni ibihumbi 150 ku mwaka.

Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’Indege mpuzamahanga, biteganyijwe ko izarangira mu mwaka wa 2026, gitwaye agera muri Miliyari 2 $ (arenga Miliyari 2 500 Frw). Ni ukuvuga hafi 1/2 cy’ingengo y’Imari y’u Rwanda igezweho muri iki gihe.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, ubwo yari muri iyi nama yabereye i Doha, yagize ati “Imirimo yo kubaka yo irarimbanyije. Turenda kugera mu cyiciro cy’imirimo yo gusoza ibikorwa byo hadi ku butaka, ubundi tugatangira ibikorwa bizamuye. Turateganya ko hagati ya 2027 na 2028 mu bijyanye n’imikorere y’ibibuga by’Indege kizaba gikora.”

Yvonne Makolo, yakomeje avuga ko Ikibuga cy’Indege cya Kigali, kizakomeza kwifashishwa nk’ihuriro ry’ibyerecyezo bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika, nk’uko bimeze ku cya Addis Ababa muri Ethiopia.

Yavuze ko ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bwa Sosiyete y’Indege ya Qatar Airways izaba ifitemo imigabane ya 60%, ndetse ikaba inafite 49% by’imigabane muri sosiyete ya RwandAir.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Mohammed Al Meer yavuze ko kuba Qatar ikomeje ibikorwa by’ishoramari nk’ibi, ari ugukomeza gufasha Afurika kurushaho kugenderana mu by’ingendo z’indege.

Yavuze kandi ko uretse kuba iyi sosiyete ikorana n’u Rwanda, iri no mu mikoranire y’ibice byo muri Afurika y’amajyepfo.

Ku bijyanye n’ubukererwe bwabaye mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, Al Meer yavuze ko ubu bari mu biganiro n’ababaha ibikoresho ndetse n’abakozi, kugira ngo uyu mushinga w’ikibuga cy’indege urangire.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru