Hatangajwe ibiri gukorerwa abimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda n’ikizakorerwa abazabyanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Bwongereza iratangaza ko abimwe ibyangombwa by’ubuhungiro muri iki Gihugu, barebwa na gahunda yo koherezwa mu Rwanda, bari gufatwa bagafungwa mu gihe hagitegerejwe igihe bagomba kurizwa indege.

Guverinoma y’u Bwongereza, ivuga ko “Abantu badafite uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza, abaherutse gutsindwa mu bujurire bwabo bujyanye n’uburenganzira bwa muntu, kandi bakaba batemerewe kongera kujurira ibyemezo byabo, bagomba kwitegura koherezwa mu Rwanda.”

Izindi Nkuru

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Guverinoma y’u Bwongereza, yizeza ko “Abantu benshi badafite uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza bazafashwa kubakira ubuzima bwabo mu Rwanda, Igihugu cya gatatu gitekanye, igihe bazaba batifuza gusubira mu Bihugu byabo nka Syria cyangwa Afghanistan.”

U Bwongereza kandi bwizeza abashaka ubuhungiro ngo bazahabwa ubufasha mu gihe cy’imyaka itanu, binyuze mu Kigo gishinzwe Abimukira n’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu MEDP (Migration and Economic Development Partnership).

Abageze mu Bwongereza ku itariki ya 01 Mutarama 2022 na nyuma yaho bakaba baramenyeshejwe ko ibyifuzo byo gusaba ubuhungiro byabo bitagifite agaciro kugeza tariki 29 Kamena 2023, barebwa n’iyi gahunda yo koherezwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, James Cleverly yagize ati “Abo bose badafite uburenganzira bwo kuba bari mu Bwongereza, ntabwo bemerewe kuhaguma. Dufite Igihugu gitekanye cyiteguye kandi cyemeye kubakira, no kubaha inkunga ishoboka ndetse no kubafasha kubaka imibereho.

Turakomeza gufunga mu buryo buboneye abo bantu barebwa n’iyi gahunda yo gukurwa mu Gihugu kugeza igihe indege zizaberecyeza mu Rwanza zizaba ziteguye.”

Guverinoma y’u Bwongereza kandi yatangaje ko abari muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yiteguye kubafasha gusubira mu Bihugu byabo cyangwa muri iki Gihugu bagomba kuzoherezwamo.

U Bwongereza bwatangaje ko barebwa n’iyi gahunda, batazaba bashaka kuva muri iki Gihugu, bazafungwa cyangwa bakoherezwa ku ngufu mu Gihugu gitekanye gifitanye n’iki amasezerano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru