Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umubyinnyikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye bimwe abantu batamukekagaho (VIDEO)

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umubyinnyikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye bimwe abantu batamukekagaho (VIDEO)
Share on FacebookShare on Twitter

Uwayezu Divine benshi bazi nka Divine Uwa, umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera imibyinire ye, avuga ko yakuze abyina mu rusengero aza kwisanga abyina imbyino zigezweho zirimo n’izo yabyiniye abahanzi mu mashusho y’indirimbo z’Isi.

Divine Uwa, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko kuva mu bwana bwe, yakuze abyina indirimbo z’Imana mu rusengero, yagera hanze na y’inzu z’Imana, na bwo agakomeza kubyina.

Ati “Ni byo bintu nakuze niyumvamo, nkura mbikora, urumva ni impano yanjye.”

Avuga ko kubera imibyinire ye ndetse n’impano abantu bamubonagamo, yaje kwiyambazwa n’abahanzi ngo ababyinire mu mashusho y’indirimbo zabo, ari na ho yatangiye kwinjiza amafaranga aturutse muri uyu mwuga.

Ababyeyi be ntibabivugagaho rumwe, kuko umwe [Nyina] yari amushyigikiye ndetse, ariko undi [Se] atabyumvaga.

Ati “Yaravugaga ngo ‘reka reka’ ngo ‘ibyo bintu ni iby’ibirara’, ngo ‘ubwo wabaye indaya byarangiye.”

Avuga ko byanatumye agenda agirana ibibazo n’ababyeyi batumvaga ko uyu mwuga we wamutunga, kuko hari igihe yajyaga ajya kubyina, yagera mu rugo bwije bakanga kumukingurira.

Gusa uko yagiye abikuramo amafaranga, ababyeyi be bombi barabyumvise, ndetse bumva ko ari umwuga watunga umuntu. Ati “Ubu birantunze, nta kandi kazi nkora.”

 

Ba rusahuriramunduru ntibabura

Divine Uwa avuga ko nk’umukobwa atabura guhura n’imbogamizi muri uyu mwuga we, nko kuba hari abajya kumuha akazi, bakabanza gushaka kumunyuza mu nzira zitanoze, bamusaba ruswa y’igitsina.

Yatanze urugero rw’ibiherutse kumubaho, aho umugabo wari ugiye kumuha akazi, akamusaba ko bahurira muri hoteli, bagerayo, “arambwira ngo ‘sha njyewe nganirira gahunda z’akazi muri chambre [mu cyumba], ndavuga nti ‘ese ibintu wambwirira muri chambre urumva ari ho nagakwiye kujya’.”

Divine Uwa avuga ko nubwo izi mbogamizi zihari ndetse ari rusange ku bakobwa bakora uyu mwuga wo kubyina, ariko iyo bihagazeho n’ubundi batabura ababaha akazi kuko ari bo baba babakeneye.

IKIGANIRO MU MASHUSHO

AMAFOTO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 13 =

Previous Post

Hatangajwe ibiri gukorerwa abimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda n’ikizakorerwa abazabyanga

Next Post

Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yari imenyerewe ku batwara ibinyabiziga yanageze mu banyeshuri

Related Posts

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza kubera ibyaha by’urugomo ashinjwa kuba yarakoreye mu kabyiniro...

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi Jeje ukizamuka uzanye indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’, avuga ko mu gutangira urugendo rwa muzika hari byinshi bigora benshi...

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

by radiotv10
15/05/2025
0

Niyonizera Judithe wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba bakaza gutandukana, yagaragaje ko yishimiye kuba yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya baherutse...

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire ku Mugabane wa Afurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise, wari utegerejwe mu Rwanda mu gufungura imikino...

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

by radiotv10
14/05/2025
0

Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Sean “Diddy” Combs , yatanze ubuhamya mu Rukiko rw’i New York, mu rubanza aregwamo...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yari imenyerewe ku batwara ibinyabiziga yanageze mu banyeshuri

Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yari imenyerewe ku batwara ibinyabiziga yanageze mu banyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.