Umubyinnyikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye bimwe abantu batamukekagaho (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwayezu Divine benshi bazi nka Divine Uwa, umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera imibyinire ye, avuga ko yakuze abyina mu rusengero aza kwisanga abyina imbyino zigezweho zirimo n’izo yabyiniye abahanzi mu mashusho y’indirimbo z’Isi.

Divine Uwa, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko kuva mu bwana bwe, yakuze abyina indirimbo z’Imana mu rusengero, yagera hanze na y’inzu z’Imana, na bwo agakomeza kubyina.

Izindi Nkuru

Ati “Ni byo bintu nakuze niyumvamo, nkura mbikora, urumva ni impano yanjye.”

Avuga ko kubera imibyinire ye ndetse n’impano abantu bamubonagamo, yaje kwiyambazwa n’abahanzi ngo ababyinire mu mashusho y’indirimbo zabo, ari na ho yatangiye kwinjiza amafaranga aturutse muri uyu mwuga.

Ababyeyi be ntibabivugagaho rumwe, kuko umwe [Nyina] yari amushyigikiye ndetse, ariko undi [Se] atabyumvaga.

Ati “Yaravugaga ngo ‘reka reka’ ngo ‘ibyo bintu ni iby’ibirara’, ngo ‘ubwo wabaye indaya byarangiye.”

Avuga ko byanatumye agenda agirana ibibazo n’ababyeyi batumvaga ko uyu mwuga we wamutunga, kuko hari igihe yajyaga ajya kubyina, yagera mu rugo bwije bakanga kumukingurira.

Gusa uko yagiye abikuramo amafaranga, ababyeyi be bombi barabyumvise, ndetse bumva ko ari umwuga watunga umuntu. Ati “Ubu birantunze, nta kandi kazi nkora.”

 

Ba rusahuriramunduru ntibabura

Divine Uwa avuga ko nk’umukobwa atabura guhura n’imbogamizi muri uyu mwuga we, nko kuba hari abajya kumuha akazi, bakabanza gushaka kumunyuza mu nzira zitanoze, bamusaba ruswa y’igitsina.

Yatanze urugero rw’ibiherutse kumubaho, aho umugabo wari ugiye kumuha akazi, akamusaba ko bahurira muri hoteli, bagerayo, “arambwira ngo ‘sha njyewe nganirira gahunda z’akazi muri chambre [mu cyumba], ndavuga nti ‘ese ibintu wambwirira muri chambre urumva ari ho nagakwiye kujya’.”

Divine Uwa avuga ko nubwo izi mbogamizi zihari ndetse ari rusange ku bakobwa bakora uyu mwuga wo kubyina, ariko iyo bihagazeho n’ubundi batabura ababaha akazi kuko ari bo baba babakeneye.

IKIGANIRO MU MASHUSHO

AMAFOTO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru