Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yari imenyerewe ku batwara ibinyabiziga yanageze mu banyeshuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, bwageze no ku banyeshuri nka bamwe mu bakoresha umuhanda, bagaragarizwa ibyo bakwiye kwirinda nko kudakinira mu muhanda, no gusohora imitwe mu madirishya y’imodoka.

Ubu bukangurambaga bwakozwe hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, bwakorewe mu bice bitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Izindi Nkuru

Mu Ntara y’Amajyepfo, ubu bukangurambaga bwabereye mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Buhimba ruherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, ahatanzwe ubutumwa ku banyeshuri n’abarezi 620.

Polisi y’u Rwanda yagaragarije abanyeshuri ibyo bakwiye kwirinda gukinira mu muhanda no guhagarara mu nkengero zawo no kugenda bahagaze mu modoka.

Abanyeshuri kandi basabwe kujya bashishoza mbere yo kwambuka umuhanda, bakabanza kureba iburyo n’ibumoso niba nta kinyabiziga kiri gutambuka, ndete bakabanza no kureba niba ikimenyetso kibemerera kwambuka cyaka ibara ry’icyatsi, kandi bakajya bambuka bihuta ariko batiruka.

Nanone kandi muri iyi Ntara y’Amajyepfo, ubu bukangurambaga bwabereye mu isanteri ya Ndora mu Karere ka Gisagara, aho abatwara abagenzi kuri moto bakanguriwe kujya bakoresha umuhanda neza bubahiriza amategeko yose yawo.

Ni mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba ubukangurambaga bwabereye mu Turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyamasheke na Rusizi bwitabirwa n’abamotari 250 n’abatwara amagare bagera kuri 600.

Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda amakosa akunze guteza impanuka arimo; kugendera ku muvuduko ukabije, kudasiga intera hagati y’ibinyabiziga, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, gutwara banyoye ibisindisha no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Abatwara amagare basabwe kwirinda gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda kugendera ku muvuduko mwinshi ahantu hacuritse, kudatwara igare hejuru ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba no kutagendera mu muhanda hagati.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru