Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, cyatangaje ibyiciro bishya by’imisanzu y’ubwishingizi bwa Mituweli, aho abo mu cyiciro cya kabiri cy’abunganirwa na Leta, bazajya biyishyurira 4 000 Frw, mu gihe abo mu cya gatanu bazajya bishyura ibihumbi 20 Frw.
Ni ibyiciro byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, aho icya mbere bazajya bishyurirwa na Leta 100%, amafaranga 4 000 Frw.
Abo mu cyiciro cya kabiri, bazajya biyishyurira 4 000 Frw, Leta ibongerereho 1 000 Frw, mu gihe mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cya mbere mu bazajya biyishyurira 100%, bo bazajya bishyura 5 000 Frw.
Naho abo mu cyiciro cya kane, bo bazajya biyishyurira 8 000 Frw, mu gihe abo mu cyiciro cya gatanu ari na cyo cya nyuma, bazajya bishyura ibihumbi 20 Frw.
RSSB kandi yanatangaje serivisi z’ubuvuzi zongerewe kuzajya zivurirwa kuri ubu bwishingizi bwa Mutuelle de Sante:
- Gusimburizwa impyiko
- Ubuvuzi bwa kanseri
- Ubuvuzi bw’umutima
- Kubaga amavi
- Kubaga umutwe w’igufa ry ukuguru
- Kubaga urutirigongo
- Kuyungurura amaraso
- Kubaga ibice bikomeye hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho
- Insimburangingo n’inyunganirangingo
- Guhabwa ibigize amaraso nk umushongi, udufashi n’insoro zitukura (Imwe mu miti y’ingenzi itishyurwaga na Mituweli.)
Ibyiciro n’ingano y’amafaranga abantu binjiza
Abo mu cyiciro cya mbere, ni abantu batagira icyo binjiza ku kwezi, aho bangana na 6,89% by’Abanyarwanda, mu gihe abo mu cyiciro cya kabiri, ari abinjiza umushahara uri munsi y’amafaranga ibihumbi 30 Frw ku kwezi, bo bakaba bagize 23,20% by’Abanyarwanda.
Abo mu cyiciro cya gatatu, ni abinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 Frw n’ibihumbi 60 Frw ku kwezi, bo bangana na 35,03 % by’Abanyarwanda bose. Ni na cyo cyiciro kirimo Abanyarwanda benshi.
Abo mu cyiciro cya kane, ni abinjiza hagati y’ibihumbi 60 Frw n’ibihumbi 120 Frw ku kwezi, bo bangana 26,86%; hakaba n’icyiciro cya gatanu kirimo abinjiza hejuru y’ibihumbi 120 Frw kukwezi, bakaba ari 8,01% by’Abanyarwanda.

RADIOTV10









