• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya imishahara y’Abayobozi baherutse kurahira kuva kuri Perezida n’abandi mu nzego Nkuru

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi zabafasha kugira ubuzima bwiza zinareba abandi bose
Share on FacebookShare on Twitter

Ukwezi kwa Kanama, uwavuga ko kwaranzwe no kubaka umusingi w’ubuyobozi bw’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, ntiyaba agiye kure y’ukuri. Kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku ntumwa za Rubanda, barahiriye inshingano zabo. Turebere hamwe ingano y’imishahara y’aba bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu.

Ni imishahara iteganywa n’Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.

Ukurikije ibyo iryo tegeko rivuga, nibura buri kwezi Leta y’u Rwanda izajya isohora miliyoni 79,4 Frw z’imishahara y’abaminisitiri 22 n’abanyamahabanga ba Leta icyenda barahiriye kujya muri Guverinoma nshya, izafasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Iri teka rigena imishahara y’abayobozi bakuru, risobanura buri kimwe gihabwa abayobozi bakuru baba abatorwa n’abaturage n’abashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Ugendeye ku bayobozi batanu bakuru mu gihugu, Perezida wa Repubulika agenerwa umushahara wa 6.102.756 Frw ku kwezi, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe buri umwe buri kwezi akagenerwa umushahara wa 4.346.156 Frw.

By’umwihariko uretse umushahara, Perezida wa Repubulika agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta; uburyo bw’itumanaho rigezweho.

Perezida kandi ahabwa amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6.500.000 Frw buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta; uburinzi buhoraho haba ku kazi mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe buri wese agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa birimo imodoka imwe y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana 600.000 Frw, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana na 600.000 Frw buri kwezi; amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta n’uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yemerewe umushahara wa 2.534.861 Frw buri kwezi ari nawo uhabwa ba Visi-Perezida ba Sena na ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite. Ni mu gihe Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 1.774.540 Frw buri wese.

Ufashe abayobozi batanu bakuru mu gihugu, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abadepite baherutse kurahira mu minsi ishize, Leta buri kwezi izajya isohora miliyoni zisaga 235 Frw utabariyemo ibindi bagenerwa byihariye bitari imishahara.

Bamwe mu bagize Guverinoma ubwo barahiraga
Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Gertrude Kazarwa, Perezida wa Sena, Dr Francois Kalinda
Nyuma y’irahira hafashwe ifoto y’urwibutso na Perezida Paul Kagame

Inkuru ya Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Congo: Uwabaye mu nzego nkuru akurikiranyweho inyerezwa ry’akayabo k’amamiliyoni yari ayo kubaka Gereza

Next Post

India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.