Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya imishahara y’Abayobozi baherutse kurahira kuva kuri Perezida n’abandi mu nzego Nkuru

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi zabafasha kugira ubuzima bwiza zinareba abandi bose
Share on FacebookShare on Twitter

Ukwezi kwa Kanama, uwavuga ko kwaranzwe no kubaka umusingi w’ubuyobozi bw’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, ntiyaba agiye kure y’ukuri. Kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku ntumwa za Rubanda, barahiriye inshingano zabo. Turebere hamwe ingano y’imishahara y’aba bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu.

Ni imishahara iteganywa n’Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.

Ukurikije ibyo iryo tegeko rivuga, nibura buri kwezi Leta y’u Rwanda izajya isohora miliyoni 79,4 Frw z’imishahara y’abaminisitiri 22 n’abanyamahabanga ba Leta icyenda barahiriye kujya muri Guverinoma nshya, izafasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Iri teka rigena imishahara y’abayobozi bakuru, risobanura buri kimwe gihabwa abayobozi bakuru baba abatorwa n’abaturage n’abashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Ugendeye ku bayobozi batanu bakuru mu gihugu, Perezida wa Repubulika agenerwa umushahara wa 6.102.756 Frw ku kwezi, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe buri umwe buri kwezi akagenerwa umushahara wa 4.346.156 Frw.

By’umwihariko uretse umushahara, Perezida wa Repubulika agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta; uburyo bw’itumanaho rigezweho.

Perezida kandi ahabwa amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6.500.000 Frw buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta; uburinzi buhoraho haba ku kazi mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe buri wese agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa birimo imodoka imwe y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana 600.000 Frw, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana na 600.000 Frw buri kwezi; amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta n’uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yemerewe umushahara wa 2.534.861 Frw buri kwezi ari nawo uhabwa ba Visi-Perezida ba Sena na ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite. Ni mu gihe Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 1.774.540 Frw buri wese.

Ufashe abayobozi batanu bakuru mu gihugu, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abadepite baherutse kurahira mu minsi ishize, Leta buri kwezi izajya isohora miliyoni zisaga 235 Frw utabariyemo ibindi bagenerwa byihariye bitari imishahara.

Bamwe mu bagize Guverinoma ubwo barahiraga
Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Gertrude Kazarwa, Perezida wa Sena, Dr Francois Kalinda
Nyuma y’irahira hafashwe ifoto y’urwibutso na Perezida Paul Kagame

Inkuru ya Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Congo: Uwabaye mu nzego nkuru akurikiranyweho inyerezwa ry’akayabo k’amamiliyoni yari ayo kubaka Gereza

Next Post

India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.