Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya impamvu mu Rwanda hagiye kongerwa ibigo ngororamuco nubwo Abadepite babibona ukundi

radiotv10by radiotv10
01/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya impamvu mu Rwanda hagiye kongerwa ibigo ngororamuco nubwo Abadepite babibona ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga hagiye kongera Ibigo Ngororamuco ku rwego rw’Intara kugira ngo ababijyanwamo bakunze kuba ari inzererezi, batajyanwa kure y’imiryango yabo, mu gihe Abadepite bavuze ko iyi gahunda idashobora gukemura ikibazo nyamukuru.

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2022-2023; igaragaa ko ibigo ngororamuco birimo ibibazo bitandukanye, birimo kuba hari ibyuzuye abantu ariko ntibigire abakozi bahagije bo kubafasha ndetse n’ibindi bidatanga ubufasha hashingiwe ku byiciro abantu barimo, ndetse n’ikibazo cy’abasezererwa bakishobora mu bikorwa bibasubizayo.

Nubwo ibyo bigo bifite ibyo bibazo; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihigu gishinzwe igororamuco (NRS), Fred Mfulukye avuga ko hari uburyo bushya bugiye kwifashishwa kugira ngo ibyo bigo bitange umusaruro.

Yagize ati “Turatekereza ese abantu bose; dufate urugero abo mu Ntara y’Iburasirazuba; rwa rubyiruko, ese bariya bagaragaye muri bya bibazo ni ngombwa ko duhita twiruka tubajyana Nyamagabe cyangwa i Wawa? Cyangwa tubanze tubageragereze iwabo tunabafashe bari kumwe n’imiryango yabo.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyigikiye iyi ngingo, ikavuga ko bizatuma buri umwe ashyirwa ahamukwiriye, gusa ngo birasaba ko n’ibi bigo ngororamuco byigongera.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana yagize ati “Bitewe n’urwego ubuzererezi bw’umuntu bugezeho yajyanwa mu cyiciro cy’igororamuco. Ubu twari dufite ibyiciro bibiri […] byadufasha no guhangana n’ibyaha kuko bariya bantu iyo utabikoze bahinduka abanyabyaha, ukazahura na bo baragiye mu nkiko, barakatiwe ari abanyabyaha kandi byarashobokaga ko sosiyete yabafasha kutaba abanyabyaha.”

Bamwe mu Badepite bo bavuga ko iki gisubizo kidashobora gukemura ikibazo mu buryo burambye, bakavuga ko kongera ibi bigo ngororamuco mu nzego z’ibanze ahubwo biteye impungenge, bakavuga ko ahubwo igisubizo cyashakirwa mu muryango kuko gishobora kuba kinafitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umwe mu Badepite mu Nteko y’u Rwanda, yagize ati “Nagize impungenge numwise ibi bigo byisumbuye byo ku Ntara. Wagira ngo ni nka kaminuza bimukiyemo. Icyakorwa tugerageze ikintu kirebana n’umuryango, hari ubushakashatsi bwakozwe, bsanze ahantu hicaye abantu batanu haba harimo babiri bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ibyo byose iyo tubyumvise nka komisiyo twumva bifite uburemere bwabyo.”

Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bituma bamwe bisanga mu bigo ngororamuco; Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko hateguwe gahunda y’imyaka itatu, aho muri iki gihe hazajya hakoreshwa miliyari 30 Frw.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko Ibigo Ngororamuco bigomba kongerwa
Bamwe mu Badepite babona hari ikindi gisubizo cyari gikenewe cyaruta iki

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − four =

Previous Post

Perezida Kagame wageze muri America yahuye n’abanyapolitiki baho ba mbere

Next Post

Uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yavuze iby’ingenzi azahora yibukira kuri Past.Mpyisi

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yavuze iby’ingenzi azahora yibukira kuri Past.Mpyisi

Uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yavuze iby’ingenzi azahora yibukira kuri Past.Mpyisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.