Menya indwara ifata umuntu akamera nk’uwasinze nyamara atanasogongeye ku gasembuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bibaho ko ubona umuntu asinda atanyweye inzoga cyangwa atarigera azinywaho na rimwe, hari n’abavuga ko bapimwa bagasanga banyweye agasembuye nyamara bakavuga ko batigeze basomaho na gacye. Ibyo byose birashoboka ko byaba ari uburwayi budasanzwe bwiswe ‘auto brewery syndrome’ butuma ubufite amera nk’umusinzi nyamara nta nzoga yanyoye, agasinda kugera n’aho ururimi rutava mu kanwa cyangwa ntabashe kugenda neza.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibi biterwa n’amafunguro umunutu afata yiganjemo ibyitwa carbohydrate biboneka mu biribwa birimo imigati, ibishyimbo, ibijumba, caroti, amarongi macaroni, amata biboneka kandi no mu binyobwa bidasembuye nka za fanta ndetse n’ibindi.

Izindi Nkuru

Ibyo rero ngo bigera mu mubiri bigakora ikitwa Ethanol ari nacyo kivamo alcohol cyangwa umusemburo ubwo mu mubiri w’umuntu haba habaye nko mu rwengero.

Hari umugabo witwa Gionnoto Donato wamenyekanye cyane kuri ubu burwayi ubwo yari afite imyaka 45 y’amavuko, yari atarasoma ku nzoga na rimwe ariko atangira kujya agira ibimenyetso nk’iby’umusinzi ku buryo atabashaga no gutwara ikinyabiziga agahora ahanwa na polisi kuko yasangaga yanyweye ibisindisha nyamara akarahira avuga ko ntabyo yanyweye. Bikomeje nibwo yagiye kwa muganga bemeza ko afite ubwo burwayi budasanzwe.

Ikinyamakuru cya ABC cyaganiriye kandi n’undi murwayi wahoze ari umutoza ku kigo cy’amashuli ari n’umwalimu waje kwirukanwa mu kazi biturutse kuri ubwo burwayi, avuga ko nubwo yanywaga inzoga ariko atari yarigeze na rimwe azinywera ku ishuli

Mark ati “Barampamagaye banshyira ku ruhande, ni ubwa mbere umuntu yarambwiye ko ndi kunuka inzoga. Sinigeze mbikora kuko nari umwarimu, turi mu nama rero bansabye ko nakora ikizami cy’amaraso basangamo alcohol nanjye ntazi uko bigenze.

Mama wanjye yatangiye gushakisha kuri interinete niba umubiri ushobora kwikorera alcohol niho yabonye ibya auto brewery syndrome.”

Imibare igaragaza ko abantu batarenze 100 ari bo byemejwe n’abaganga ko bafite ubwo burwayi, icyakora ngo bishoboka ko baba barenga dore ko hari abatisuzumisha ahandi bakaba batarasobanukirwa nubwo burwayi.

Mu Rwanda byumwihariko ntibizwi niba hari abafite ubwo burwayi cyangwa uko bangana.

Kugeza ubu kandi nta muti wihariye uraboneka, icyakora mu gihe abahanga mu by’ubuzima bakomeje ubushakashatsi batanga imiti igabanya cyangwa ivura ibimenyetso, ndetse bagatanga inama zo kugabanya amafunguro yiganjemo carbohydrates yavuzwe.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru