Menya umwanya Kaminuza yo mu Rwanda iriho muri 88 muri Sub-Saharan Africa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hagaragajwe urutonde rwa kaminuza 88 uko zikurikirana zo mu Bihugu 20 byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ruriho imwe ikorera mu Rwanda, iri no mu icumi za mbere, gusa ikaba ari yo rukumbi rufiteho, mu gihe Ibihugu nka Afurika y’Epfo, Uganda na Tanzania bifiteho izirenze imwe.

Uru rutonde rwasohowe n’urubuga Times Higher Education, ruyobowe na Kaminuza ya University of the Witwatersrand (Wits) yo muri Afurika y’Epfo yaje ku mwanya wa mbere, ikaba inakurikiwe n’ubundi n’indi yo muri iki Gihugu ya Muhimbili University of Health and Allied Sciences.

Izindi Nkuru

Ku mwanya wa gatatu, hariho Kaminuza ya Muhimbili University of Health and Allied Sciences yo muri Tanzania, na yo igakurikirwa na University of Pretoria na yo muri Afurika y’Epfo, igakurikirwa na Makerere University yo muri Uganda.

Ku mwanya wa gatandatu haza University of the Western Cape na yo yo muri Afurika y’Epfo, hakaza Covenant University yo muri Nigeria, igakurikirwa n’iyo mu Rwanda ya UGHE (University of Global Healthy Equity).

KAMINUZA 10 ZA MBERE

Urutonde rwose rwasohowe n’uru rubuga, hariho Kaminuza 88 zo mu Bihugu 20 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho Igihugu cya Afurika y’Epfo ari cyo gifitemo nyinshi.

Uretse UGHE, nta yindi kaminuza yo mu Rwanda iri kuri uru rutonde rwa Kaminuza 88.

Mahomed Moolla, usanzwe ari umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubufatanye muri kaminuza ya University of the Witwatersrand yavuze ko ari iby’agaciro kumenya uko Kaminuza zihagaze kuko bizongerera imbaraga mu mikoranire mu kuzamurana.

Yagize ati “Nyinshi muri Kaminuza zo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara zifite intego zihamye z’iterambere zikenewe kugerwaho kuko zijyanye n’intego z’iterambere ry’Ibihugu zikoreramo mu karere.”

Yavuze ko kugaragaza imyanya y’izi kaminuza, bidakwiye kurenzwa ingohi, ahubwo ko biba bikwiye gutuma hongerwa imbaraga mu kuzamura kaminuza kuko ari zo musingi w’iterambere ry’Ibihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru