Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyagaragaje ingano y’imvura iteganyijwe kugwa mu gihe cy’Umuhindo uzatangira mu ntangiro z’ukwezi gutaha, kinagaragaza ibice n’Uturere bizagwamo nyinshi kurusha ibindi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, gitangaza ko iyi mvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu bihe bitandukanye hakurikijwe ibice, biteganyijwe ko izatangirira mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Musanze, aho izatangira hagati ya tariki 03 na 10 Nzeri 2023.
Ibice biteganyijwemo kugwamo imvura nyinshi; ni ibyegereye ishyamba rya Nyungwe, cyane cyane Akarere ka Nyamagabe, uburasirazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, uburengerazuba bw’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, ndetse n’agace gato ka Karongi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, kivuga ko muri ibi bice hateganyijwe kuzagwamo imvura iri hagati ya milimetero (mm) 700 na 800, ari na yo ku gipimo cyo hejuru izagwa muri iki gihe cy’umuhindo.
Naho imvura iri hagati ya Milimetero 600 na 700, iteganyijwe kuzagwa mu bice birimo Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Burera, Musanze na henshi mu Turere twa Karongi, Nyaruguru na Gakenke.
Imvura iri kuri iki gipimo kandi izanagwa mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamasheke na Rusizi, ibice bito by’amajyaruguru y’Uturere twa Rulindo na Gicumbi, henshi mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyamagabe no mu bice bito by’uburengerazuba y’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.
Naho imvura iri ku gipimo cya Milimetero 500 na 600, iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Gasabo, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara no mu majyepfo y’Akarere ka Gakenke.
Imvura iri kuri iki gipimo kandi iteganyijwe kuzagwa mu bice birimo uburengerazuba bw’Uturere twa Kayonza na Rwamagana.
Naho imvura iri hagati ya Milimetero 400 na 500, iteganyijwe henshi mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo, Kirehe, Nyarugenge na Kicukiro.
Iteganyijwe kandi mu bice bicye by’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, iburasirazuba bw’Akarere ka Gasabo, no mu majyepfo y’Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.
RADIOTV10
Comments 1
Murakoze kutugezaho iteganyagihe ubu tumenye amakuru yuzuye kdi Metro muri abantu babagabo cyane mukomereze aho!