Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku nkongi imaze iminsi 3 yibasiye Pariki y’u Rwanda hakiyambazwa kajugujugu

radiotv10by radiotv10
24/08/2023
in MU RWANDA
0
Amakuru agezweho ku nkongi imaze iminsi 3 yibasiye Pariki y’u Rwanda hakiyambazwa kajugujugu
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro yari yibasiye Pariki y’Igihugu y’Ishyamba rya Nyungwe, ku gice giherereye ku Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yazimye nyuma yo kwiyambaza indege izimya inkongi.

Iyi nkongi y’umuriro yamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, ahagana saa saba, aho inzego zirimo iz’umutekano ndetse n’abaturage bahitaga bajya gutangira kugerageza kuyizimya.

Ubwo iyi nkongi yadukaga ku wa Mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, wavugaga ko hatahise hamenyekana icyaba cyayiteye, yavuze ko abaturage bahise bajya kugerageza kuyizimya ariko birinda bigera mu masaha y’ijoro byananiranye.

Ndamyimana yatangaje ko iyi nkongi yamaze kuzima, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, nyuma yo kwiyambaza izindi mbaraga zisumbuyeho, kuko iz’amaboko zari zananiwe.

Yabwiye Kigali Today ati “Indege yaradufashije cyane kuko yagiye imena amazi aho abaturage badashobora kugera, cyane cyane ku biti binini byari byafashwe n’umuriro byagurumanaga, nyuma bikaza kugwa bigatogoka bigafatisha n’ahataragera umuriro.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bagera muri 360 baje gutizwa imbaraga n’indege izimya inkongi yagiye kubatera ingabo mu bitugu, bigatanga umusaruro watumye kuri uyu wa Gatatu, izima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, kandi bwavuze ko aba baturage bagiye gutanga umusanzu mu kuzimya iyi nkongi y’umuriro, bafashwaga mu mibereho, bagahabwa ibyo kurya no kunywa, kandi ko basimburanaga.

Nubwo ubu buyobozi buvuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana mu buryo bwa burundu, ariko bikekwa ko yatewe n’abari bagiye guhakura ubuki, kuko hari abakunze kujya muri iri shyamba rwihishwa bagiye guhakuramo ubuki.

Iyi nkongi yari ifite imbaraga nyinshi igitangira
Ubu yamaze kuzima

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Ahazaza ha rutahizamu ugera imbere y’abanyezamu bagatitira hakomeje kuba amayobera

Next Post

Menya Uturere tuzagwamo imvura nyinshi kurusha utundi mu Rwanda

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu
AMAHANGA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Uturere tuzagwamo imvura nyinshi kurusha utundi mu Rwanda

Menya Uturere tuzagwamo imvura nyinshi kurusha utundi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.