Messengers Singers barateganya gukorera igitarambo kuri You Tube

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Messengers Singers basohoye indirimbo igakundwa na benshi bagiye gukora igitaramo kuri YouTube.

Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana “Messengers Singers”, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali nyuma y’uko basohoye indirimbo ryashyize ‘‘Urahambaye’’, igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.

Izindi Nkuru

Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe  Emile, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunnzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

Ati :‘‘Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza kuyindi mishinga mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’Indirimbo project twatangiye gukora muri studio”.

Emile avuga ko ‘‘Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe ikoranabuganga (YouTube) ”.

Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ irimo amagambo y’Isanamutima hari aho baririmba bati ‘‘ Mana ny’irema urahambaye, ntakiriho nacyimwe cyitagenwe nawe duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa ”.

Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Mucyo Serge.

Image

Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana “Messengers Singers”

Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

Messengers Singers yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Umusumari, Iyo Avuze, Nyuma ya Byose na Iz’Impamvu yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

Umva unarebe indirimbo “Urahambaye” ya Messengers Singers unyuze aha …. Messengers Singers – URAHAMBAYE [Official Video] – YouTube

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTv10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru