• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza yari amuziho, ariko ko hari ibindi byinshi byiza yamumenyeho nyuma yuko bakoranye muri MINAFFET.

Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yatanze nyuma yuko Perezida Paul Kagame akoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, agashyiramo abayobozi bashya barimo Dr Usta Kaitesi wasimbuye General (Rtd) James Kabarebe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe mu butumwa bushimira General (Rtd) James Kabarebe bari bamaranye umwaka n’igice bakorana, yavuze ko mbere yaho, yari asanzwe amuziho byinshi byiza, ariko ko hari n’ibindi yamumenyeyeho nyuma yuko bakoranye.

Ati “Nari nzi General James Kabarebe nk’uwaharaniye ubwigenge, Umuyobozi w’intangarugero mu bya gisirikare, umuntu w’umuhanga mu kubara inkuru, intangarugero ku rubyiruko. Icyo ntari muziho ni uko ari umuntu wicisha bugufi, umuhanga mu bya dipolomasi (avugwa imyato na bagenzi be bose bo muri EAC), umuntu uzi gutanga icyerekezo cyavamo ibisubizo (umuntu ushobora kubonera igisubizo cyihuse buri kibazo), ndetse akaba n’umuyobozi w’intangarugero uhora arajwe inshinga n’imibereho myiza y’abo ayobora.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungireh kandi yavuze ko Igihugu gifite umugisha kugira umuntu nka General (Rtd) James Kabarebe.

Gen (Rtd) Kabarebe wongeye kugirwa Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu bafite izina rikomeye mu gisirikare mu Rwanda ndetse no mu karere iki Gihugu giherereyemo, kubera amateka yihariyeho muri uru rwego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 5 =

Previous Post

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Next Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y'u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.