Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisiteri y’ibidukikije iributsa aborozi b’inka ko hari ibyo bazigaburira birangira byanduje ikirere

radiotv10by radiotv10
13/10/2021
in MU RWANDA
0
Minisiteri y’ibidukikije iributsa aborozi b’inka ko hari ibyo bazigaburira birangira byanduje ikirere
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko ihangayikishijwe n’aborozi bagaburira inka ubwabtsi butuma zisohora ibyuka byangiza ikirere.

Aborozi bavuga ko ayo makuru ari mashya mu matwi yabo, icyakora  ngo bafashijwe kubimenya no kubona ubwiza budateza ikibazo, ngo babyubahiriza.

Abashinzwe kurengera ibidukikije  bavuga ko mu bibahangayikishije mu guhangana n’iyangirika ry’ikirere, ngo harimo n’ibyuka bigihumanya birimo na Gas methane inka zisohora mu gihe zuza.

Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi cyo kivuga ko intandaro y’iki kibazo ari ubwoko bw’ubwatsi aborozi bagaburira inka, maze bigatuma mu gihe yuza isohora uwo mwuka wangiza ikirere .

Mu gice cy’intara y’uburasirazuba cyane mu turerere twa Nyagatare,Gatsibo na  Kayonza niho hagaragara umubare munini w’inka kandi ubworozi bwabo ahanini bukorerwa mu nzuri, kandi harimo ubwoko bunyuranye bw’ubwatsi inka zikaburisha zidatoranya.

Bamwe mu borozi twaganiriye  bavuga ko usibye kurazwa ishinga no gushaka ubwo bazi ko ari bwiza mu rwego rw’umusaruro n’ubuzima bw’inka,  ngo ibyo by’ubwangiza ikirere n’ubutacyangiza ntabyo bazi.

Sebudandi Steven utuye mu murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, agaruka kuri iyi ngingo agira ati “ Aha hari ubwoko bunyuranye bw’ubwatsi bwa kimeza nk’umutsina, umukenke, ivubwe n’ubundi. Ubwatsi bubi tuzi ni Umutsina kuko bukura amenyo inka kandi ntibunatange umusaruro, ibyo rero byo kwangiza ibidukikije ntabwo tubizi .”

Naho Rutagarama Apolo  utuye mu karere ka Gatsibo we yagize Ati” Ubwatsi bwiza nzi ni Ivubwe, Kikuyu Grass n’umukenke cyangwa  se umucaca. Ubu ndikubashakisha ngo mbutere mu rwuri rwange kuko butanga umukamo mwiza, ariko ibyo kwangiza ikirere byo nibwo nabyumva.”

Mupenzi Mutimura umuyobozi ushinzwe imirire y’amatungo yuza muri RAB, avuga ko ubwo bwoko aborozi  bafite mu nzuri ngo ubwinshi muri bwo ari ububi, ariko ngo hari gahunda yo gsobanurira abo borozi bagafashwa no kubona ubwo bwiza butaboneka ku bwinshi.

Ati “ Dushishikariza aborozi kugaburira inka ubwatsi butuma igogora rigenda neza, ubwo bwatsi ni nk’ivubwe ibyitwa Brachiaria mu ndimi z’amahanga, iyo inka iburiye igogora ntirigora kandi no mu gihe yuza bituma nta byuka birimo gase methane bisohoka. Ikindi tubasaba kuzigaburira ibinyamisogwe nabyo biba byiza mu gihe inka yabirishije.

Mupenzi yongeyeho ko hari gahunda yo gufasha aborozi kubona imbuto y’ubwo bwatsi. Ati “  Ni gahunda n’ubundi twatangiye aho dushaka ko nk’uko izindi mbuto z’ibihingwa zituburwa ,no ku bwatsi naho twatangiye gutubura imbuto yabwo dufatanyije na ba Rwiyemezamirimo ,nabo kugirango bajye babugeza ku borozi . “

U Rwanda ruvuga muri gase methane yoherezwa mu kirere, 24% byayo ari iba ituruka ku nka kubera ubwatsi ziba zariye ,ngo  byose ingaruka bigira ni ugutuma  habaho ubushyuhe ,izuba cyangwa imvura nyinshi ,utaretse n’indwara z’ibyorezo, umuntu ahanini akaba ari we bibera umuzigo.

U Rwanda ruvuga kandi ko muri 2030 nibura ibi byuka rwohereza ruzaba rumaze kubigabanura ku kigero cya 38%, binyuze mu nzira zirimo no gutera ubwatsi inka izajya irisha ntisohore gase methane nyinshi, gusa ariko icyakoma mu nkokora iyi ntego ni uko imbuto y’ubu bwatsi igoye aborozi kuyibona.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/Radio&Tv10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 5 =

Previous Post

Ngoma: Etoile de l’Est yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24

Next Post

Davis D yasohoye indirimbo shya yise  ”Eva” igaragaramo umukobwa wo muri Colombia

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Davis D yasohoye indirimbo shya yise  ”Eva” igaragaramo umukobwa wo muri Colombia

Davis D yasohoye indirimbo shya yise  ''Eva'' igaragaramo umukobwa wo muri Colombia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.