Minisitiri Biruta yagaragaje icyo abifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bibeshyaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta; yavuze ko abavuga ko bifuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda, bibeshya ku mbaraga z’iki Gihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda badashobora kubona aho babumenera.

Dr Biruta yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ubwo habaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Izindi Nkuru

Minisitiri Biruta yagarutse ku bamaze igihe bagerageze guhungabanya umutekano n’ituze by’u Rwanda, avuga ko ababikora hari byinshi baba birengagije, bidashobora kubemerera kugera ku migambi yabo mibisha.

Ati “Buriya intwaro ya mbere ituma bagerageza ariko Igihugu ntikijegajege ahubwo kikavamo cyakomeye kurushaho, ikintu gikomeye cyane, intwaro barwana na yo batanayizi, ni ubumwe n’ubwiyunge twubatse muri iyi myaka 30.”

Dr Biruta avuga ko abirirwa bavuga ko bashaka guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda, hari icyo birengagiza kandi cyubatswe n’Abanyarwanda.

Ati “Ikintu bibeshyaho gikomeye cyane buriya, ni ukwibwira ngo u Rwanda rurajegajega, ruri fragile ngo basunitse gatoya rwahungabana bigacika.

Hari bamwe bakizirikiye muri ya ngengabitekerezo ya Jenoside n’imitekerereze ya cyera, bibwira ko uyu munsi Abanyarwanda bakirota bagaruye ikintu kimeze nk’interahamwe kuko bamwe muri bo barazifite muri ibyo Bihugu [zifite andi mazina ariko ni kimwe].

Hari abakibeshya ngo ‘ni yo mitekerereze y’Abanyarwanda, ni uko bateye, ngo uyu munsi babonye uburyo babisubiramo. Aho barahibeshya cyane, ni yo mpamvu ibyo bagerageza byose bitagira icyo bigeraho, bikabayobera.”

Dr Biruta avuga ko nyuma y’uko hahagaritswe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Abanyarwanda biyubakiye Igihugu cyabo bashingiye ku mitekerereze n’imyumvire mishya itagira uwo iheeza, ku buryo mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bubatse ubumwe butajegajega.

 

Ipfunwe ryakomeje gutuma baharabika u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yanagarutse ku banyamakuru bishyize hamwe bavuga ko bagiye gutangaza inkuru z’uruhererekane zigaragaza ibyo bavuga ko bitagenda mu Rwanda, avuga ko bamwe muri bo babiterwa n’ipfunwe.

Ati “Benshi muri bo baba bafite Leta zibasunika zibakoresha, turabazi turamenyerenye. Iyo ubakurikiranye neza, usanga ari ba bandi bari bafite ububasha n’ubushobozi ariko bananiwe kugira icyo bakora kugira ngo Jenoside ntibe, aho itangiriye ntibagira icyo bakora kugira ngo ihagarare.”

Yavuze kandi ko Leta zishyigikiye abo Banyamakuru, zakunze gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ikimwaro cyo kuba zarananiwe kugira icyo zikora.

Ati “Ni ba bandi bakunze gukirana n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kuyita uko ari yo nyine ko ari Jenoside. Abo bose ni bo bariya.”

Biruta yavuze ko abandi mu bashyigikiye aba banyamakuru ari abakiboshywe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri, bananiwe kwakira uburyo u Rwanda n’Abanyarwanda babashije kwikura mu irondabwoko, bakubaka ubumwe ndetse bukaba ari bwo musingi w’iterambere bakomeje kugeraho rishimwa na buri wese.

Ati “Ugasanga ni ibintu batakira. ‘Ntabwo Igihugu gito nk’u Rwanda bikwiye kuvugwa ko hari ibyo bagezeho kubera ko wenda bishobora kuzabangamira n’inyungu zacu, umunsi hari abandi babigannye, bakaba banatureba mu maso bakatubwiza ukuri n’icyo badutekerezaho’ mu gihe bo bamenyereye ko abirabura twe Abanyafurika iyo bavuze ugomba kureba hasi ukanabyemera.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, avuga ko imyumvire nk’iyi ikwiye kurangira, abantu bakumva ko bose bashoboye, ariko Abanyarwanda bagahora bazirikana ko abagifite imyumvire nk’iyi bakiriho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru