Kayonza: Ifungwa ry’ibagiro ryakurikiwe n’urujijo ku nyama basigaye barya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kayonza mu Karere ka Kayonza, bavuga ko nyuma y’ifungwa ry’ibagiro ry’ahitwa Gasogororo, basigaye barya inyama zabagiwe mu ngo, bakaba bafite impungenge ko zaba zitujuje ubuziranenge ku buryo zazabagira ingaruka.

Iri bagiro rusange ryari risanzwe ahitwa mu Gasogororo mu nkengero z’umujyi wa Kayonza mu Murenge wa Mukarange, nyuma y’uko rifunzwe, ababagaga amatungo bahisemo kujya bayabagira mu ngo zabo.

Izindi Nkuru

Umwe mu baturiye iri bagiro yagize ati “Barahabagiraga none haciyeho nk’amezi abiri barifunze. Nta handi hantu bafite ho kubagira, babagira mu ngo zabo.”

Bamwe mu baturage bo muri uyu mujyi wa Kayonza baganiriye na RADIOTV10 bavuga ko bafite impungenge zo kuba bashobora kuba barya inyama, batazi aho zaturutse ndetse batazi niba zakorewe isuzuma.
Umwe ati “None se kubona itungo rimanitse hariya, inyama zimanitse wamenya ari ibiki kandi nta n’uruhu ruhari.”
Undi yagize ati “Turamutse tubonye ibagiro rusange tukamenya aho inyama zabazwe zaturutse.”

Umunyamakuru yagerageje kuba bamwe bakozi b’amaguriro y’inyama atatu akorera mu isoko rya Kayonza, ngo ababaze aho inyama bacuruza zituruka, ariko bose banga kugira icyo bamutangariza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko ibagiro rusange ryafunzwe ku mpamvu z’uko ritari ryujuje ibisanbwa.

Ati “Twaje gusanga hari umwanda, tubona bidahuza n’ubuziranenge bukenewe turarihagarika.”

Gusa avuga ko abacuruza inyama mu maguriro y’inyama bagirwa inama yo kujya babagira mu ibagiro riri i Nyankora mu Murenge wa Rwinkwavu.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru