Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.(Rtd) James Kabarebe yagiriye inama Ibihugu byagiye gufasha FARDC kurwanya M23

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Gen.(Rtd) James Kabarebe yagiriye inama Ibihugu byagiye gufasha FARDC kurwanya M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe; yavuze ko Ibihugu byagiye gufasha Leta ya DRC kurwanya M23, byari bikwiye kugira ibibazo byibaza mbere yo kohereza ingabo, kandi ko iyo bibisuzuma neza bitari bikwiye kwijandika muri urwo rugamba.

Gen (Rtd) James Kabarebe, avuga ko umutwe wa M23 wavutse kubera ingengabiterezo mbi y’ibikorwa byakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Avuga ko umutwe wa M23 urwanira impamvu yumvikana, yo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje gukorerwa aba Banyekongo, yatumye benshi bavutswa uburenganzira bwabo bwo kuba mu Gihugu cyabo, bakaba bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.

Ati “M23 irwanira kubaho gusa, ni nko kuvuga ngo turarwana kugira ngo tubeho, tugire aho twita iwacu tuve mu buhunzi bw’imyaka 30 ariko tureke no kwicwa.”

Gen (Rtd) James Kabarebe avuga ko ubwicanyi bwakomeje gukorerwa aba Banyekongo, bwagaragajwe kenshi ku buryo Isi yabibonye mu buryo buhagije.

Yavuze ko kuba Isi ikomeje gutererana aba Banyekongo b’Abatutsi bakomeje kwicwa, bikwiye gukomeza guha isomo Abanyarwanda.

Ati “Ukibaza ute ‘ese aba bose Isi yose ntabwo ibibona?’ irabibona, ‘ese kuki ibyirengagiza?’ Kuba ibyirengagiza rero ni cyo gikwiye kudukangura nk’Abanyarwanda ko twiraye twagira ibibazo kandi ntawundi uzaturwanirira iyi ntambara, ni twe tugomba kuyirwanirira.”

Ikindi kibabaje, ni ukuba hari Ibihugu byemeye kujya gufasha ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kurwanya Abanyekongo bafite impamvu yumvikana barwanira.

Ati “Ese buri kimwe muri byo [Ibihugu] ukibajije uti ‘ese ujya kohereza izi ngabo wibajije iki kibazo, wibajije niba Congo ifatanya na FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda? Niba se warabyibajije ugasanga ari byo, kuki wohereje ingabo zawe kujya gufatanya na Congo kurwanya abicwa?’ icyo gikwiye kudutera impungenge.”

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko kandi ibikorwa bibangamira uburenganzi bw’aba Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bigikomeje gukorwa, kuko hari abagera muri 500 bafunze, abandi bari gutotezwa, ariko ikibabaje ari ukuba Imiryango ivuga ko Iharanira Uburenganzira bwa muntu ikomeje kuruca ikarumira.

Ati “Abo bose nta n’umwe urigera abaza ngo ‘aba bantu bafungiye iki?’ nta n’ushaka kubimenya, n’iyo ubibabwiye bica amatwi.”

Yavuze ko ibi bigaragaza ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho inakomeje gushyigikirwa, ndetse ko n’aba biyemeje gufasha FARDC mu rugamba rwo kurwanya abaharanira uburenganzira bwabo, na bo bashyigikira ingengabitekerezo y’urwango.

Gen (Rtd) agaruka ku kuba umubare w’abashyigikiye FARDC bakomeje kuba benshi, kandi abamagana ibyo bakora ari bacye barimo n’Igihugu cy’u Rwanda, yavuze ko n’Ingabo zahoze ari RPA z’Umuryango RPF-Inkotanyi, zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, na zo zari nke.

Yavuze ko izi ngabo zijya kwinjira muri uru rugamba zari ibihumbi 19 mu gihe izo bari bahanganye za Leta yateguye Jenoside, zo zari ibihumbi 50, kandi zarafashijwe n’izindi nzego z’umutekano zariho mu Rwanda ndetse n’Interahamwe zari zaratojwe ku buryo abakoraga Jenoside barageraga muri miliyoni imwe.

Ati “Kuba rero mu 1994 ibihumbi 19 byaranesheje miliyoni bigaragagarika Jenose mu mezi atatu, ni ukuvuga ko ntacyatunanira ubu.”

Gen (Rtd) James Kabarebe avuga ko ikibazo atari icy’imibare ahubwo ko ari icyo abantu barwanira cyangwa barwanya, kuko iyo abantu barwanira ukuri kandi bakamagana ikibi, ntakibabuza kugera ku ntego yabo.

RADIOTV10

Comments 2

  1. igucirakanzu magnifique says:
    1 year ago

    igucirakanzu magnifique

    Reply
  2. Karangwa callixte says:
    1 year ago

    Afande James ur umugabo cyane ngewe nuko Ntagize amahirwe yo kujya mugiririkare ariko nari kuba intwari nkamwe Nkotanyi abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakwiye kivugira bitabibyo bakabyikorera bo ubwabo ( Abanyarwanda dufite abayobozi kbs ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️)

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + five =

Previous Post

Kayonza: Ifungwa ry’ibagiro ryakurikiwe n’urujijo ku nyama basigaye barya

Next Post

Hamenyekanya abandi bakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi barimo uwatunguranye

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanya abandi bakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi barimo uwatunguranye

Hamenyekanya abandi bakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi barimo uwatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.