Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yakoranye umuganda n’abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative yo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, waranzwe no gushyira ifumbire mu murima w’ibigori ndetse no gutera ibiti.
Minisitiri Gatabazi yakoze iki gikorwa yafatanyijemo n’aba bahinzi kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Iki gikorwa cy’umuganda, Minisitiri Gatabazi yagikoranye n’abanyamuryango ba Koperative yitwa COPCUMA y’abahinzi b’Ibigori bakorera uyu mwuga wabo kuri hegitari 50 zose zihinzeho iki gihingwa cy’ibigori.
Iyi Koperative COPCUMA ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Cyampirita giherereye mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama, igizwe n’abanyamuryango 241 barimo abagore 94 n’abagabo 147.
Minisitiri Gatabazi wari kumwe na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri iyi Ntara ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, bakoze igikorwa cyo kubagarira ibigori, ubundi bashyira ifumbire mu mirima yabyo.
Aba bayobozi ndetse n’abaturage, banaboneyeho gutera ibiti mu Kagari ka Kanyangese mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiza bituruka ku mvura nyinshi.
RADIOTV10