Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Minisitiri Mimosa yasinye amasezerano y’irindi rushanwa rikomeye rizabera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/05/2023
in BASKETBALL, SIPORO
0
Minisitiri Mimosa yasinye amasezerano y’irindi rushanwa rikomeye rizabera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa), Dr Alphonse Bile basinye amasezerano azatuma u Rwanda rwakira irushanwa rya Afrobasket ry’abakobwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, aho ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, yasinywe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n’Umuyobozi wa FIBA Africa, Dr Alphonse Bile.

Iri rushanwa rya Afrobasket ry’abakobwa rizabera mu Rwanda kuva tariki 27 Nyakanga kugeza ku ya 06 Kanama 2023.

Ni imikino izaba nyuma y’amezi abiri, u Rwanda rwakiriye irindi rushanwa mu mukino wa Basketball rikomeye muri Afurika rya BAL (Basketball Africa League) riri kubera i Kigali muri BK Arena, rigeze mu mikino ya nyuma.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju witabiriwe umukino wahuje ikipe y’irerero rya NBA Africa ndetse n’ikipe yo mu Rwanda ya Espoir BBC, wabereye mu ishuri rya LDK ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, yagarutse ku bikorwa remezo bikomeje kugerwaho mu kuzamura umukino wa Basketball mu Rwanda.

Ubwo yavugaga ku kibuga cyakiniweho uyu mukino cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), yaboneyeho gusaba abandi bafatanyabikorwa gutanga umusanzu mu bikorwa remezo bigamije kuzamura impano z’abana b’u Rwanda.

Minisitiri Mimosa ubwo yashyiraga umukono kuri aya masezerano
Na Dr Alphonse Bile wa FIBA Africa yayasinye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + four =

Previous Post

Tshisekedi yageze mu Bushinwa ahitezwe gusinywa amasezerano y’akayabo yerecyeye amabuye y’agaciro

Next Post

Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Related Posts

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.