• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri Nduhungire yakuyeho urujijo ku badasobanukiwe ibigiye gusinywa hagati y’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inyandiko izashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatanu, ari amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akanemezwa burundu.

Mu cyumweru gishize tariki 18 Kamena Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yashyize hanze itangazo rihuriweho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavugaga ko kuri uwo munsi amatsinda y’impuguke z’ibi Bihugu byombi yemeje umushinga w’amasezerano w’amahoro.

Iryo tangazo kandi ryavugaga ko tariki 27 Kamena 2025 Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi Bihugu byombi, bazasinya aya masezerano y’amahoro.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe, agendeye ku byari byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, yakuyeho urujijo, avuga ko icyakozwe tariki 18 Kamena ari ukuba izo nzobere zaranonosoye uwo mushinga w’amasezerano, ubundi akazasinywa kuri uyu wa 27 Kamena n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Ku mbuga nkoranyambaga hongeye kuvuga impaka z’abibazaga ku bigiye gusinywa kuri uyu wa Gatanu, aho bamwe bemezaga ko ibigiye gushyirwaho umukono atari amasezerano.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10 wari umwe mu batangaga ibitekerezo muri izi mpaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko akurikije inyandiko iherutse gutangazwa na Amb. Nduhungirehe, ibizasinywa kuri uyu wa Gatanu ari amasezerano y’amahoro.

Mu kumwunganira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire yagize ati “Ufite ukuri Oswakim. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 tuzasinya, kandi twemeze burundu, amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho kuvuga ko inyandiko yiswe “Declaration of Principles” yo yasinywe mu mezi abiri, aho yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 i Washington.

Mu itangazo riherutse gutangazwa na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko kandi nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, hanategerejwe ibiganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu bigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.

Aya masezerano kandi agiye gushyirwaho umukono mu cyumweru kimwe Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigera uri mu bahawe inshingano z’ubuhuza na EAC na SADC yagiriyemo uruzinduko mu Rwanda no muri DRC, anagirana ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Obasanjo unagomba kwerecyeza muri Togo gushyikiriza raporo Faure Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame na Tshisekedi byabaye byiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Next Post

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.