Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungihe yanyomoje Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC wavuze ko mu bizakorwa n’Urwego rw’Umutekano ruhuriweho n’iki Gihugu n’u Rwanda harimo no kuba AFC/M23 izava mu bice igenzura, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma y’ikiganiro cyatambutse kuri Top Congo, aho Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko Ihuriro AFC/M23 rigomba kurekura ibice ryafashe.
Iki kiganiro cyaje nyuma yuko Guverinoma ya DRC isinyanye inyandiko y’amahame azagenga amasezerano hagati yayo na AFC/M23 yashyiriweho umukono i Doha muri Qatar.
Muyaya yavuze ko Ihuriro AFC/M23 rigomba kuzava mu bice ryafashe, ndetse ko biri no mu murongo w’Urwego JSCM (Mécanisme Conjoint de Coordination de la Sécurité) ruzaba ruhuriweho na Guverinoma ya DRC n’iy’u Rwanda rugenwa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati y’ibi Bihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gusubiza ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yavuze ko ari ikinyoma.
Yagize ati “Iki ni ikinyoma gihanitse mu maso y’Abanyekongo, cyahimbwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC kandi kibabaje. Ndagira ngo mbibutse ko JSCM ari Urwego ruhuriweho n’impande zombi DRC n’u Rwanda, ruzaba rushinzwe gusa icya mbere kurandura abajenosideri ba FDLR ndetse n’icya kabiri kikaba ari ugukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko Ihuriro AFC/M23 nta na hamwe rifite aho rigarukwaho mu nshingo z’uru rwego ruhuriweho na DRC n’u Rwanda.
Ati “Nanone kandi ahubwo ku kibazo JSCM izaba ishinzwe, ni uguhagarika impungenge z’igishobora kwambukiranya umupaka ndetse n’ingamba zashyizeho zo kwirinda, ikibazo cya AFC/M23 kizaba gifite uruhande rwacyo, kandi kizakemurwa n’ibiganiro bifite intego yo gukemura impamvu bihereye mu mizi y’amakimbirane no guskaha umuti urambye w’amakimbirane.”
Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, wari unahagarariye iri Huriro ubwo hasinywaga iriya nyandiko y’i Doha, na we yanyomoje ibyatangajwe na Patrick Muyaya, ashimangira ko iri Huriro ridashobora no kurekura metero n’imwe mu butaka bwose yafashe.
Yagize ati “AFC/M23 ntishobora no kurekura na metero imwe, tuzaguma mu bice turimo dukomeze kubiyobora igihe tuzaba turi mu biganiro ku muzi w’ibibazo.”
Amahame yashyiriweho umukono i Doha muri Qatar, nta na hamwe asaba AFC/M23 kuva mu bice igenzura, ahubwo impande zombi (Guverinoma ya DRC na AFC/M23) zisabwa kutagira ibindi bice zifata cyangwa zitakaza.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa mu kwezi gushize ubwo yagezaga ijambo ku Banyekono rijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bwa DRC, yavuze ko iri Huriro ubu rigenzura ibice bifite ubuso bw’Ibilometero ibihumbi 34, butuyeho Abanyekongo miliyoni 11.
RADIOTV10