• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya Leta akurikiranyweho, yavuze ko kujyanwa mu bucamanza kwe ari umugambi wacuriwe i Kigali mu Rwanda.

Constant Mutamba watanze ubwegure bwe hirya y’ejo hashize tariki 17 Kamena 2025, nyuma yuko atangiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rusesa Imanza kuri miliyoni 19 USD aregwa kunyereza.

Ikinyamakuru Info 27 kivuga ko mu ibarurwa y’ubwegure Mutamba yashyikirije Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi; ivuga ko ibiri kumubaho byose ari umugambi wa politiki “wacuriwe i Kigali” ugashyigikirwa na bamwe mu bo mu Gihugu cye cya Congo, ngo kubera kuba yari afite umuhate wo kurwanya AFC/M23 ngo no kuburizamo amavugurura yari ari gukora mu nzego z’ubutabera.

Yagize ati “Nari nihaye intego yo kuzakurikirana abayobozi ba AFC/M23, ariko naragambaniwe binyuze mu mugambi wa Politiki wacuriwe i Kigali, unashyigikirwa na bamwe mu bo dusangiye Igihugu bagamije kuburizamo aya mavugurura.”

Mutamba yavuze ko ngo uretse kuba uwo mugambi ugamije kudindiza amavugurura yo mu nzego z’ubucamanza, ngo unagamije kuzana amayobera muri gahunda ya Guverinoma y’Igihugu cyabo yo guhangana n’ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Uyu munyapolitiki utangaza ibintu bidafitiwe ibimenyetso, yanavuze kandi ko ibyo byose binaherekejwe no guterwa ubwoba, ndetse ngo no kugerageza kumuhumanya ngo no kumwivugana.

Constant Mutamba wigira intungane ko yakomeje gushyira imbaraga mu kuzanira ineza Igihugu cyabo, yahakanye ko nta dolari na rimwe yigeze anyereza.

Ni mu gihe Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu ibazwa ry’uyu munyapolitiki nta mpamvu n’imwe yimvikanyemo igaragaza ko atakomeza kumurikirana, ahubwo ko byagaragaye ko ibyaha ashinjwa yabikoze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 11 =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Next Post

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.