Minisitiri w’Intebe ati “Abarundi mwitoze kugenda n’amaguru”- Ibura rya Lisansi rirahangayikishije mu Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi bakuru mu Burundi bagize icyo bavuga ku kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli muri iki Gihugu, aho Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko iki kibazo kizakemuka mu kwezi kumwe mu gihe Minisitiri w’Intebe avuga ko ntawuzi igihe kizakemukira ahubwo ko Abarundi batangira kwitoza kugendesha amaguru.

Mu Burundi hakomeje kugaragara ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ryatumye bamwe mu bakoresha ibinyabiziga babiparika mu gihe ababashije kubibona na bo bitaborohera kubera ibiciro byatumbagiye.

Izindi Nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo aheruka mu Ntara ya Ngozi, yavuze ko iki kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi kizakemuka mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Gusa ibi bisa n’ibinyuranye n’ibiherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni wavugiye imbere y’Abashingamategeko ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli kiri rusange ku Isi.

Bunyoni yagize ati “Ntawuzi igihe iki kibazo kizabonerwa umuti kuko ari ikibazo mpuzamahanga.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni yaboneyeho gusaba Abarundi gutangira kwiga kugendesha amaguru kuko nta muntu uzi igihe iki kibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli kizarangirira.

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, cyafashe intera mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo hadukaga intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine n’ubu igikomeje.

Ku ruhande rw’u Rwanda, muri Kamena, ni ubwa mbere Lisansi yari igeze mu 1 500 Frw kuri Litiro aho ibiciro biheruka gutangazwa ubu igeze ku 1 600 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda ubwo yasobanuraga impamvu y’itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, yavuze ko byatewe n’iriya ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine yatumye Ibihugu byinshi by’i Burayi biyoboka isoko risanzwe rikurwaho ibikomoka kuri Peteroli n’Ibihugu birimo u Rwanda.

Muri Kamena 2022, Dr Nsabimana agaruka ku kuba u Rwanda rwaragonganiye ku isoko n’Ibihugu by’i Burayi, yagize ati “Ubu byaje kuyikura mu Kigobe cy’Abarabu ari na ho ibihugu byacu byo mu karere harimo n’u Rwanda natwe dukura ibikomoka kuri Peteroli, ubwo ni ukuvuga ko Ibihugu byinshi byo mu Burayi ndetse n’ibindi twagonganiye kuri iryo soko, ibyo bigahita bituma ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizamuka cyane.”

Perezida Evariste Ndayishimiye
Minisitiri w’Intebe Alain Guillaume BUNYONI

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru