Monday, September 9, 2024

Minisitiri w’Intebe yagejeje inkuru nziza ku basoje kaminuza mu myuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisititi w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yamenyesheje abasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro (BTech), ko mu Rwanda hagiye no gutangizwa icyiciro cya gatatu cy’aya masomo (MTech).

Dr Edouard Ngirene yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, ubwo yayoboraga umuhango wo guha impamyabumenyi n’impamyabushobozi, abanyeshuri barangije mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro.

Minisititi w’Intebe yavuze ko Ibihugu byose byateye imbere mu Bukungu, byashyize imbere politiki yo guteza imbere uburezi bw’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kubera uruhare akomeza kugira mu kuzamura ubukungu bwabyo.

Yavuze ko imyuga yagize uruhare runini mu guteza imbere Ibikorwa Remezo u Rwanda rukomeje kugeraho.

Ati “Twarabibonye mu guteza imbere inganda, mu guhanga imirimo mishya, ndetse no mu bindi byiciro by’ubukungu.”

Dr Edouard Ngirente yibukije ko Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bityo ko bisaba ko uburezi bukomeza gutezwa imbere bityo n’ababuvomamo ubumenyi babashe kujya ku isoko ry’umurimo bashoboye.

Dr Ngirente yibukije abarangije uyu munsi ko nubwo akazi kaba kabategereje hanze, ariko na bo basabwa kuzitwara neza.

Ati “Abize aya masomo babona akazi mu buryo bwihuse ugereranyije n’abandi, yaba imbere mu Gihugu cyangwa se mu mahanga, ibyo bikaba biterwa no kuba mufite ubumenyi ngiro [hands-on skills], kandi tukaba twizeye ko muzabikoresha ariko muzabikoresha mufitemo disipuline, n’iyo wagira hands-on skills ariko udafite disipuline mu byo ukora, ntacyo wageraho.”

Minisitiri w’Intebe yongeye kugaruka ku mavugurura yakozwe mu gutanga amasomo y’ubumenyi ngiro, n’ibyo basabwa bageze hanze, ku isoko ry’umurimo kugira ngo abayarangizamo boroherwe no kubona akazi.

Yavuze ko amavugurura yakozwe haherewe mu mashuri yisumbuye, kugira ngo abayarangizamo bakomereze mu mashuri makuru na za Kaminuza bafite ubumenyi bw’ibanze bukenewe kugira ngo ubwo bazakura muri aya mashuri buzabagirire akamaro bakagirire n’Igihugu.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuguruye ibigenderwaho mu gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi, ibyo twise ‘Rwanda Qualifications Framework’.”

Muri aya mavugurura, hatanzwe amahirwe ku biga amasomo y’ubumenyi ngiro na tekiniki, kuba babasha kwiga ibyiciro byose bya kaminuza.

Ibi byakuyeho impungenge zo kuba abarangizaga icyiciro cya mbere cya kaminuza batarafatwaga nk’abafite ibikenewe by’ibanze.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko iyo mpungenge na yo yavuyeho, ubu ibyiciro byose byigwa muri Rwanda Polytechnic, Leta ibyemera nk’icyiciro gishobora gusaba akazi. Waba ufite diploma, aho bagukeneye bazaguha akazi, waba ufite Advanced Diploma, na ho uremerewe gushaka akazi mu Rwanda, ndetse n’aba babonye BTech [Bachelors’ of Technology] na bo baremerewe. Nta n’umwe uhejwe gushaka akazi mu Rwanda. Ndagira ngo mbabwire ko iyo mbogamizi yari ihari mbere, yavuyeho.”

Dr Ngirenge yavuze ko gushyira iki cyiciro cya BTech, byari bigamije gukomeza kuzamura urwego rw’imyuga n’ubumenyi ngiro, kitashyiriweho gukuraho iyi mbogamizi, ku buryo abazajya bashaka kwiyungura ubumenyi no kuzamuka mu byiciro, bazajya babasha kubona aho bakomereza amasomo.

Ati “Ndetse ndagira ngo mbabwire inkuru nziza ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura icyo twise MTech, Masters of Technology, aho abazarangiza BTech bazashobora kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu myuga bazaba bize.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibi biri kwihutishwa kugira ngo bitangire gushyirwa mu bikorwa vuba, bityo n’abashaka gukomereza amasomo muri iki cyiciro, bazabone aho bayakomereza.

Nanone kandi amasomo yo ku rwego rwa BTech azajya abasha kujya atangwa mu mashami yose ya Rwanda Polytechnic.

Yaboneyeho gusaba abasoje muri aya masomo ya BTech biganjemo urubyiruko, kuyakoresha neza mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo ndetse n’imiryango bakomokamo.

Abasoje bakoze akarasisi muri BK Arena
Abahawe impamyabushobozi ni 3 024 barimo ab’igitsinagore 29.2% na 70.8% by’ab’igitsinagabo

Abo mu miryango yabo baje kubashyigikira
Habayeho no kubasusurutsa
Na bamwe mu bayobozi b’amashuri yabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts