RDF yungutse abasirikare 195 bazobereye gutwara ibinyabiziga birimo n’imodoka za rutura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare 195 mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo n’amahugurwa yo gutwara ibinyabiziga ndetse no gucunga umutekano wo mu muhanda, mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, wabageneye ubutumwa.

Amasomo bari bamazemo amezi arindwi, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, aho yatangirwaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Muri aya mezi arindwi, aba bashoferi bashya ba gisirikare, bahawe ubumenyi mu gutwara ibinyabiziga mu buryo butabangamira umutekano, ndetse n’amasomo ajyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda.

Aba bashoferi bashya b’igisirikare cy’u Rwanda, banahawe kandi amasomo ya tekiniki zo gutwara imodoka za rutura mu bikorwa bya gisirikare bitandukanye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwamda, General Mubarakh Muganda wayoboye umuhango w’isoza ry’aya masomo, yashimiye aba bashoferi bashya ba RDF kuba bateye iyi ntambwe ishimishije.

Yavuze ko mu bikorwa bya RDF ikenera abantu bafite ubumenyi bwo gutwara ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye, bityo ko aba baje bakenewe.

General Muganga yasabye aba bashoferi bashya ba RDF kuzarangwa n’imyitwarire iboneye ndetse no gukora kinyamwuga, by’umwihariko abasaba kuzirinda kunywa ibisindisha nka kimwe mu bisanzwe bitera impanuka zo mu muhanda.

General Mubarakh Muganga yasabye aba bashoferi kuzarangwa na disipuline
Uyu muhango warimo n’abandi bo mu nzego z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru