Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko amashuri azagaragaramo ubwandu bwinshi bw’icyorezo cya COVID-19 azaba afunzwe nk’uko bikorwa ahandi hantu hasanzwe hakorerwa ibikorwa binyuranye.
Minisitiri Uwamariya Valentine yabitangaje mu gihe igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri y’incukie, abanza n’ayisumbuye cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 ndetse abanyeshuri biga bacumbitse ku mashuri bakaba bakomeje kujya ku bigo bigaho.
Dr Uwamariya yavuze ko ababyeyi bafite abana babo bagomba ku bigo by’amashuri bigaho, kubohereza hakiri kare kugira ngo igihe bagenewe kitabarangiriraho.
Yavuze ko abana bagomba kugera aho bafatira imodoka zibajyana ku mashuri hakiri kare kugira ngo imodoka zitabasiga .
Ati “Tujya tubibona hari igihe abana baza saa kumi cyangwa saa cyenda z’umugoroba cyane cyane iyo banyura mu Ntara imwe bajya mu yindi.”
Dr Uwamariya avuga ko ibi bishobora gutuma abana bandura COVID-19 kuko iyo batinze bituma bacumbikirwa.
Ati “Muri uko kubacumbikira rero ni ho bashobora guhurira n’uburwayi cyangwa bazabura uko bafata izi modoka ziba zabateganyirijwe akajya gutega imodoka isanzwe hamwe n’abandi bagenzi, icyo gihe ni ukongerera umwana ibyago.”
Dr Uwamariya avuga ko nubwo amashuri yafunguye ariko abagira uruhare mu burezi bose badakwiye kwirara kuko ingamba zifatirwa ahandi hantu hose mu gihe hagaragaye abantu benshi barwaye zirimo no kuhafunga ntakizabuza kuba zafatirwa n’ibigo by’amashuri bizagaragaramo ubwandu bwinshi.
Umwarimu utarafashe urukingo rwa gatatu agejeje igihe ntazagera ku ishuri
Amashuri afunguye mu gihe hari kuvugwa ubwoko bushya bwa COVID-19 buzwi nka Omicron bwandura mu buryo bwihuse.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya avuga ko ubu bwandu bushya buha umukoro ubwirinzi bwinshi mu bigo by’amashuri bakarenza ingamba zari zisanzweho. Ati “Birasaba kwitwararika bidasanzwe.”
Minisiteri y’Uburezi yari iherutse gusohora itangazo risaba abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzajya gutangira iki gihembwe barafashe urukingo rushimangira.
Dr Uwamariya avuga ko yizeye ko abarimu bose bagejeje igihe cyo gufata uru rukingo baruhawe. Ati “Turizera ko ku wa Mbere nta mwarimu uzaza mu kazi atabyubahirije.”
Minisitiri Uwamariya avuga ko ibi byose bigamije kurinda abana by’umwihariko abakiri bato baba bagoranye kubarinda ko bandura iki cyorezo cya COVID-19.
RADIOTV10