Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri w’Uburezi yahishuye ko Ishuri rizagaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID rizafungwa

radiotv10by radiotv10
10/01/2022
in MU RWANDA
0
Minisitiri w’Uburezi yahishuye ko Ishuri rizagaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID rizafungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko amashuri azagaragaramo ubwandu bwinshi bw’icyorezo cya COVID-19 azaba afunzwe nk’uko bikorwa ahandi hantu hasanzwe hakorerwa ibikorwa binyuranye.

Minisitiri Uwamariya Valentine yabitangaje mu gihe igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri y’incukie, abanza n’ayisumbuye cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 ndetse abanyeshuri biga bacumbitse ku mashuri bakaba bakomeje kujya ku bigo bigaho.

Dr Uwamariya yavuze ko ababyeyi bafite abana babo bagomba ku bigo by’amashuri bigaho, kubohereza hakiri kare kugira ngo igihe bagenewe kitabarangiriraho.

Yavuze ko abana bagomba kugera aho bafatira imodoka zibajyana ku mashuri hakiri kare kugira ngo imodoka zitabasiga .

Ati “Tujya tubibona hari igihe abana baza saa kumi cyangwa saa cyenda z’umugoroba cyane cyane iyo banyura mu Ntara imwe bajya mu yindi.”

Dr Uwamariya avuga ko ibi bishobora gutuma abana bandura COVID-19 kuko iyo batinze bituma bacumbikirwa.

Ati “Muri uko kubacumbikira rero ni ho bashobora guhurira n’uburwayi cyangwa bazabura uko bafata izi modoka ziba zabateganyirijwe akajya gutega imodoka isanzwe hamwe n’abandi bagenzi, icyo gihe ni ukongerera umwana ibyago.”

Dr Uwamariya avuga ko nubwo amashuri yafunguye ariko abagira uruhare mu burezi bose badakwiye kwirara kuko ingamba zifatirwa ahandi hantu hose mu gihe hagaragaye abantu benshi barwaye zirimo no kuhafunga ntakizabuza kuba zafatirwa n’ibigo by’amashuri bizagaragaramo ubwandu bwinshi.

Umwarimu utarafashe urukingo rwa gatatu agejeje igihe ntazagera ku ishuri

Amashuri afunguye mu gihe hari kuvugwa ubwoko bushya bwa COVID-19 buzwi nka Omicron bwandura mu buryo bwihuse.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya avuga ko ubu bwandu bushya buha umukoro ubwirinzi bwinshi mu bigo by’amashuri bakarenza ingamba zari zisanzweho. Ati “Birasaba kwitwararika bidasanzwe.”

Minisiteri y’Uburezi yari iherutse gusohora itangazo risaba abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzajya gutangira iki gihembwe barafashe urukingo rushimangira.

Dr Uwamariya avuga ko yizeye ko abarimu bose bagejeje igihe cyo gufata uru rukingo baruhawe. Ati “Turizera ko ku wa Mbere nta mwarimu uzaza mu kazi atabyubahirije.”

Minisitiri Uwamariya avuga ko ibi byose bigamije kurinda abana by’umwihariko abakiri bato baba bagoranye kubarinda ko bandura iki cyorezo cya COVID-19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

APR ibaye ikipe ya mbere igiye gusubukura imyitozo

Next Post

Kicukiro: Yubatse Etaje baramwambuza aza kuyirirwa hejuru ngo bamwishyure

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kicukiro: Yubatse Etaje baramwambuza aza kuyirirwa hejuru ngo bamwishyure

Kicukiro: Yubatse Etaje baramwambuza aza kuyirirwa hejuru ngo bamwishyure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.