Wednesday, September 11, 2024

Kicukiro: Yubatse Etaje baramwambuza aza kuyirirwa hejuru ngo bamwishyure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wakoze imirimo yo kubaka inzu igeretse yo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwishyuza amafaranga yakoreye ariko ntibahita bamwishyura undi ahita afata umwanzuro wo kujya hejuru y’iyi nzu.

Uyu musore witwa Niyoyaremye Jean Baptiste avuga ko yakoze imirimo yo kubaka iryi nyubako akaba yaragombaga kwishyurwa ibihumbi 117 Frw.

Avuga ko aho yari acumbitse bamwirukanye kubera kumara igihe atishyura amafaranga y’ubukode agahita ajya kwishyuza kuri izi nyubako.

Ati “Nyiri inzu yari yansohoye kandi ntabyo kurya mfite naje aha ndaharara mpamagata RIB na Polisi y’u Rwanda. Bose ntakintu bamfashije uretse kumbwira ngo ninge gushaka aho kuba.”

Icyakora ngo baje kumuhemba ariko uri kubakisha iyi nzu abwira inzego z’umutekano ko hari ibyo yangije bityo ko adashobora kugenda atabyishyuye.

Ati “Niba hari icyo nangije nibareke manuke mfite aho mbarizwa bazajye kundega ariko natashye.”

Kalisa Eric umuyobozi mukuru wungirije wa komanyi iri kubaka aya mazu, yabwiye RADIOTV10 ko uyu mukozi ari mu bantu 28 wari warambuwe n’uwari umukoresha wabo.

Avuga ko uwo mukoresha wabo bari barahaye akazi yari afite abakozi 40 ariko akishyuramo 12 gusa ubundi abandi 28 arabambura amafaranga agera muri Miliyoni 2 Frw.

Kalisa Eric avuga ko uyu musore nubwo yasabaga kurenganurwa ariko hari ibikoresho yangije birimo intsinga bityo ko akwiye kubyishyura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist