Monday, August 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mme J.Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu kurandura Kanseri y’Umura nubwo batayirwara

radiotv10by radiotv10
18/11/2021
in MU RWANDA
0
Mme J.Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu kurandura Kanseri y’Umura nubwo batayirwara
Share on FacebookShare on Twitter

*Yagaragaje ko u Rwanda rwarenze intego ya UN yo gukingira abakobwa nibura 90% bari munsi y’imyaka 15

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo abagabo batarwara kanseri y’inkondo y’umura ariko bashobora kugira uruhare mu rugamba rwo kuyirandura, abasaba gufasha abagore na bashiki babo mu bikorwa bigamije guca burundu iyi ndwara ihitana abagore batari bacye.

Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yigaga ku kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura yibasira ab’igitsinagore, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Madamu Jeannete Kagame yagarutse ku ntego Isi yihaye yo kurandura iyi kanseri binyuze mu bikorwa byo gukingira abana b’abakobwa ndetse no gusuzuma abagore.

Yavuze ko kuva muri 2015, mu Rwanda hamaze gusuzumwa abari n’abategarugori barenga ibihumbi 170 barasuzumwe.

Ati “Nizeye kandi ko mu gihe nk’iki umwaka utaha iyi mibare izaba yariyongere binyuze mu bafatanyabikorwa bashya bityo tukarushaho kongera umuvuduko.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwarenze intego z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yavugaga ko nibura 90% y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bagomba kuba bakingiwe iriya Kanseri mu buryo bwuzuye.

Ati “Intego ikomeye nk’iyi kuyigeraho bisaba imbaraga n’ubushake bw’abagabo n’abagore, ntabwo iyi ntego twayigeraho mu gihe cyose abagore bakomeza kwikorera uyu mutwaro bonyine.”

Yakomeje agira ati “Ndongera guhamagarira bagenzi bacu b’abagabo kwifatanya natwe muri uru rugamba.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuva muri 2011 abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 bakingiwe batigeze bajya munsi ya 90%.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + seven =

Previous Post

Abanyarwanda 43 barimo abana 11 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe bahita birukanwa

Next Post

KNC agiye mu Nteko namutora- Impaka za KNC na CP Kabera zazamuye amarangamutima

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
KNC agiye mu Nteko namutora- Impaka za KNC na CP Kabera zazamuye amarangamutima

KNC agiye mu Nteko namutora- Impaka za KNC na CP Kabera zazamuye amarangamutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.