KNC agiye mu Nteko namutora- Impaka za KNC na CP Kabera zazamuye amarangamutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batwara ibinyabiziga n’abakurikiranira hafi amakuru y’ibibera mu Rwanda bakomeje kugaragaza uruhande bahagazeho mu bijyanye n’imikoreshereze ya Camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, bashingiye ku kiganiro CP John Bosco Kabera yagiranye na KNC bagasa nk’abagira ibyo badahurizaho.

Kuva ejo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ikiganiro cy’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera n’Umunyamakuru KNC bavugaga ku bijyanye n’imikorere ya Camera zifashishwa mu gukaza umutekano wo mu muhanda.

Izindi Nkuru

Muri kiriya kiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, CP Kabera wari wahamagawe mu kiganiro cyacaga imbonannkubone kuri Radio& TV 1, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, hari aho yumyikana abwira Umunyamakuru KNC ko bariho bayobya abanyakigali ku bijyanye n’imikoreshereze ya ziriya Camera ndetse ko bari kurwanya ibiteganywa n’amategeko.

Uyu munyamakuru na we asubiza CP Kabera ko iyo mvugo igamije kwangisha kiriya gitangazamakuru cyabo Abaturage, ati “Afande witubeshyera ntabwo turimo kurwanya itegeko utanatwandisha abaturage ahubwo itegeko ni mwe murimo kuryica.”

Abakomeje gutanga ibitekerezo kuri kiriya kiganiro cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko bashyigikiye KNC.

Umunyamakuru Sabin Murungi yagize ati “KNC agiye mu Nteko namutora njye n’abankomokaho. Mbega umugabo uhagarara ku kuri weeeeee….KNC ubahwaaaaaaaaa.”

Uwitwa Ibambasi Neema na we yagize ati “Afande Kabera Ntabwo ajya atuma umuntu avuga kdi iteka aba akubara nkumunyamafuti ntatume wisobanura!! Ibyo nabyo azabikosore Dore nanjye yigeze kubinkora mugejejeho ikibazo nahohotewe.”

Usabyumukiza Beatrice na we yanenze KNC uburyo yacaga mu ijambo CP John Bosco Kabera amusaba na we kugira icyo avuga ku byariho bitangazwa n’uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Uyu Beatrice yagize ati “Uyu mugabo nubwo ari umunyamakuru nta professional abikorana rwose ikindi ni indispline cyane.”

Abamotari bamaze iminsi biyasira kuri ziriya Camera zikomeje kubaca amafaranga na bo bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye ibyatangazwaga na KNC muri kiriya kiganiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ziriya Camera zikomeje kwijujutirwa na benshi, ziziyongera.

Yagize ati “Icyo nababwira, izi Camera ziziyongera. Muti kubera iki? Kubera ko ikigamijwe ari umutekano w’abantu mu muhanda, ikindi ni uko Abapolisi baziyongera.”

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru