Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Monastir yegukanye irushanwa rya BAL 2022

radiotv10by radiotv10
29/05/2022
in IMYIDAGADURO, SIPORO
0
Monastir yegukanye irushanwa rya BAL 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo muri Tuniziya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.

Wari umukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL 2021 aho US Monastir yo muri Tunisia yari yasezereye Zamalek muri 1/2 yahuraga na Petro de Luanda yo muri Angola yo yari yasezereye FAP muri 1/2.

US Monastir yari yageze ku mukino wa nyuma muri 2021 ikaza gutsindwa na Zamalek, yatangiye nabi umukino w’uyu munsi nubwo yatsinze Petro agace ka mbere ku manota 18-17.

Ibifashijwemo n’abasore barimo Lukeny na Yannick Moreira, Petro yegukanye agace ka kabiri ku manota 23-15. Amakipe yagiye kuruhuka ari 40 ya Petro kuri 33 ya US Monastir.

US Monastir yaje mu gace ka gatatu yakangutse maze mu manota 7 yarushwaga ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 5, aka gace yagatsinze ku manota 24-19 bihita biba 59 kuri 57.

US Monastir yari yamaze kwinjira mu mukino, ntabwo byayisabye iminota myinshi y’agace ka kane aho yahise ikuramo aya manota yari arimo batangira kugendana.

Petro yaje gutakaza umukino mu minota 3 ya nyuma maze abarimo, Firas Lahyani, Ater James Majok na Michael Andre Dixon bafasha US Monastir kuyobora umukino baje no gutsinda aka gace ku manota 26-13. US Monastir yahise yegukana iki gikombe ku manota 83-72.

Lukeny Gonçalves wa Petro Atletico ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 28, ni mu gihe Firas Lahyani na Michael Andre Dixon ba US Monastir buri umwe yatsinze amanota 21.

Michael Andre Dixon wa US Monastir kandi ni na we waje kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa.

Umukino w’umwanya wa 3 wabaye ejo, Zamalek ni yo yawegukanye itsinze FAP amanota 97-74.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − four =

Previous Post

RDF yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bashimuswe na FADRC ifatanyije na FDLR

Next Post

Real Madrid yatsinze Liverpool yegukana UEFA Champions League yayo ya 14

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Real Madrid yatsinze Liverpool yegukana UEFA Champions League yayo ya 14

Real Madrid yatsinze Liverpool yegukana UEFA Champions League yayo ya 14

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.