Msgr.Balthazar yageneye abanyeshuri ubutumwa bwababera urumuri rubamurikira mu biruhuko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri bagiye mu biruhuko kuzirinda kwishora mu bigare no kugwa mu bishuko biri hanze, ubundi bakazarangwa n’ikinyabupfura ku miryango yabo no ku bandi.

Musenyeri Balthazar yabitangarije mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishuri Fr.Ramon Kabuga TSS rimaze rishizwe no kuzikana ibikorwa bya Padiri José Ramon Amunarriz warishinze. Ni umuhango wabereye kuri iri shuri mu Kagali ka Kabuga, mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Izindi Nkuru

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa no gutanga amasakaramentu yibanze kuri bamwe mu banyeshuri baharererwa, hanunamirwa Padiri José Ramon Amunarriz, bashyira indabo ku mva ye muri Paruwase ya Kabuga.

Muri uyu muhango, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2023, kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupufura.

Yagize ati “Muzakomeze kuba abana beza, muzafashe imiryango yanyu, mwirinde kujya mu bigare bibasenya ahubwo muzafatanye na bo mubona babafasha kubaka no kwiyubaka, kandi ibyo nimubishobora bizabarinda gutatana, gutana no kugwa mu bishuko by’ibyo bigare bishobora kubajyana mu bibi ahubwo muzashake gurupe zibubaka ndetse n’ibindi byabagirira akamaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr.Nahayo Sylvere wavuze ko umuryango nyarwanda uhangayikishijwe n’abana batarageza imyaka y’ubukure basambanywa  bagaterwa inda ndetse n’urubyiruko  runywa ibiyobyabwenge, asaba aba bana kuzabigendera kure.

Yagize ati “Bibaho ko abana iyo bari ku ishuri baba bitwaye neza ariko bajya mu biruhuko bagahura n’ibishuko bitandukanye, turakomeza kubishimangira rero muzirinde kandi muharanira icyatuma mukomeza kuba umusingi w’iterambere ku miryango yanyu n’igihugu muri rusange.”

Kuri izi ngeso mbi ziri kugaragara mu rubyiruko, Umuyobozi w’Akarere yakomeje agira ati “Ntabwo byoroshye kuba umuntu yarabaswe n’ibiyobyabwenge ngo azagire icyo yimarira ejo hazaza, rero rubyiruko mwirinde ibiyobyabwenge kandi mube intumwa ku rubyiruko hirya no hino muzabahugurire gukomeza kwirinda kuko Igihugu kibakeneyeho byinshi.”

Iri shuri ryitiriwe ‘Father Ramon Kabuga TSS, ryashinzwe mu 1997 na Padiri José Ramon Amunarriz watabarutse mu mwaka wa 2002 azize impanuka y’imodoka ku myaka 70.

Umuyobozi w’Ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS, Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie yavuze ko uburere butangirwa muri iri shuri buba bunaherekejwe no gufasha abanyeshuri kwegera Imana, kugira ngo bazakure bagendera mu nzira zigororotse.

Gusa yagarutse ku mbogamizi zigihari, zirimo ibikorwa remezo nk’umuhanda wa Ruyenzi-Gihara wambuka umugezi wa Cyogo ukagera i Kabuga, wangiritse cyane ndetse n’ikiraro cyangiritse, ku buryo imodoka zijyayo zihagera bigoranye.

Ubwo yagezaga iki kibazo ku Muyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Padiri Rudahunga yagize ati Ibi ntabwo tuba tubivuga dutota ubuyobozi cyangwa uwo ari we wese, aba ari ukugira ngo tubyibutse, aho mushobora kugira icyo mukora muhahate umwotso, ariko kandi niba hari n’ubuvugizi bundi mwakora murusheho kubudukorera.”

Kugeza ubu iri shuri rifite abanyeshuri barenga 420, biga mu mashami yoryo arimo ububaji (Carpentry), ubwubutsi (Masonry), ubucuruzi (Busines) n’ikoranabuhanga (Computer Application).

Habanje kuzirikanwa Padiri José Ramon Amunarriz washinze iri shuri

Musenyeri Balthazar yatuye igitambo cy’Ukarisitiya
Anatanga amasakaramentu

Igitambo cya Misa cyakurikiwe n’ibirori
Musenyeri yasabye aba banyeshuri kuzaba abana bashoboye kandi bashobotse
Padiri Rudahunga uyobora ishuri rya Fr.Ramon Kabuga TSS na we yibukije abanyeshuri kuzitwara neza
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi na we yibukije aba banyeshuri ko ari bo Rwanda rw’ejo
Abiga muri iri shuri basusurukije abitabiriye ibi birori

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru