Monday, September 9, 2024

MTN na BK batangije gahunda izafasha buri wese kubasha gutunga Smartphone

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK), batangije gahunda yiswe ‘Macye Macye’ izafasha abakiliya b’iyi sosiyete y’itumano gutunga telefone zigezweho (Smartphones) na tablets mu buryo bworoshye, aho bazajya babasha kuzigura mu buryo bw’umweenda.

Ibi bikoresho bizajya bitangwa n’amaguriro ya MTN Rwanda arimo ku cyicaro gikiru cyayo ndetse n’andi, aho abakiliya bazabasha gufata telefone y’umwenda bifuza ubundi bakajya bishyura 200 Frw ku munsi bandika *182*12#.

Buri gikoresho (Smartphone cyangwa tablet) izatangwa muri ubu buryo kizajya kishyurwa aya mafaranga 200 Frw, azaba ari kumwe na bundle y’ubuntu ya internet, ama-unite yo guhamagara ndetse na SMS.

MTN kandi ivuga ko abakiliya bazashyirirwaho uburyo bazajya bishyura bagendeye ku bushake bwabo yaba ari ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, aho bazajya bishyura hakoreshejwe Mobile Money.

Iyi gahunda ya MTN Rwanda iri mu murongo wo gukomeza guha serivisi zinoze abakiliya bayo no mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kugezwaho ibisubizo by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko kuba hari abatagiraSmartphone, biri mu bikomeje kubera imbogamizi abakiliya b’iyi sosiyete gukoresha internet.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu na Banki ya Kigai buje kongerera ubushobozi abantu kubasha gukoresha internet no gukomeza gahunda yo kugeza smartphones kuri bose.”

Uyu muyobozi wa MTN Rwanda avuga ko abantu bose bakwiye kuba mu buzima bw’ikoranabuhanga, ati “Hamwe na ‘Macye Macye’, twiyemeje gutuma abantu benshi babasha kunogerwa n’ikoranabuhanga rya Internet ikaba ikiraro cyo guhuza ikoranabuhanga rigezwemo mu Gihugu, aho 75% y’abaturage badafite smartphone.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko iyi banki yishimiye gukorana na MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza kungera umubare w’Abanyarwanda batunze smartphone.

Yavuze ko iyi Banki isanzwe ishyize imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi yayo bityo ko iyi gahunda ije kubashyigikira.

Yagize ati “Rero iyi gahunda ije ari umusemburo wo gukomeza kongera ubushobozi bw’abantu bose babasha kubona serivisi za Banki hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abacuruzi n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong yavuze ko igihe abantu babashije gutunga smartphone, baba banakwiye kubona internet.

Ati “Telefone na Internet birajyana, ntabwo wagira kimwe udafite ikindi. Rero ku bakiriya bacu, turababwira ko ‘gahunda ni MTN 4G, dore ko tunabafitiye pack zihendutse za internet ya 4G izabafasha kubasha kureba amashusho no kuyamanura.”

Yaw Ankoma Agyapong yaboneyeho kumenyesha abakiliya ba MTN Rwanda bifuza internet ya 4G, ko igihe ari iki kuko ibiciro byayo biri hasi.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

RADIOTV10

Comments 5

  1. Ibi nibyiza cyane kuko nkatwe tubarura simcard za mtn kubera amaterefone dufite bamwe arashaje atakibasha kubona network rwose turabashimiye cyane.

  2. Ndamuzeye Jean paul says:

    4G irahenze cyane rwose

  3. Nonese mwabikoze bikaba rusange nabakorana nizindi bank babona smart phone

  4. Bazibonera Protais says:

    Iyo gahunda izatangira ryari ko njyewe nyikeneye cyane?
    Babikore vuba twiteguye kwishyura neza!

  5. NIYITEGEKA David says:

    Ubu s BK ntozashyiraho inyungu z’umurengera cga telephone zizatangwa Ku giciro nubundi!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts