IFOTO: Minisitiri kuri ‘Pupitre’ asoma igitabo n’abanyeshuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yasuye abanyeshuri mu ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, areba uko abana biga.

Gaspard Twagirayezu wagiri uruzinduko mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, yatangiriye mu Karere ka Gakenke anabereye imboni muri Guverinoma y’u Rwanda ku wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Kuri uwo munsi yasuye kandi amashuri anyuranye mu Karere ka Musanze, areba imyigishirize mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye n’ayigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi-ngiro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba asura ibikorwa bitandukanye by’uburezi.

Kuri uyu wa Gatatu, Gaspard Twagirayezu yasuye ishuri nderabrezi TTC Gacuba II, ry’Itorero rya ADEPR rifatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Muri iri shuri ryigamo abanyeshuri 421, Umunyamabanga wa Leta yaganiriye n’abayobozi baryo, anagirana ikiganiro n’abarimu ndetse n’abanyeshuri, abibutsa ko amashuri nk’aya ya TTCs afite uruhare runini mu kuzamura ireme ry’uburezi kuko arera abarimu bigisha mu mashuri abanza nk’icyiciro cy’ibanze mu burezi.

Yasoreje uruzinduko rwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyundo mu Murenge wa Mudende muri aka Karere ka Rubavu.

Muri iri shuri, na ho yaganiriye n’abayobozi n’abarimu baryo ndetse anareba uko abanyeshuri bigishwa n’uburyo na bo bakurikira mu ishuri.

Muri GS Kanyundo yarebye uko abana basubiramo amasomo
Yanaganiriye n’abanyeshuri yumva impumeko yabo
Yanasuye TTC Gacuba II

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru