Sosiyete icuruza serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwandacell PLC yatangaje ko mu mwaka wa 2022 yinjije miliyari 221,7 Frw; mu gihe umwaka ushize yari yinjije miliyari 184,9Frw.
Byatangajwe mu cyegeranyo cy’ubugenzuzi bw’ibyagezweho n’iyi kompanyi mu gihe cyasojwe tariki 31 Ukuboza 2022, aho aya mafaranga yinjijwe na MTN yiyongereyeho miliyari 36,8Frw.
Uyu musaruro wa MTN Rwandacell PLC waturutse mu bikorwa by’iyi kompanyi birimo kugurisha ama-unite yo guhamagara ndetse n’aya Internet.
MTN ivuga ko abafatabuguzi bayo biyongereyeho 381 000, kugeza ubu bakaba bageze ku bakiliya miliyoni 6,8.
Muri uwo mwaka wa 2022 kandi imibare y’abakoresha internet ya MTN biyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2021 kuko habonetse abafatabuguzi bashya ibihumbi 191.
Ni abakiliya bashya bakoresha internet babonetse bitewe na smartphones ibihumbi 308 ziyongereye mu ikoreshwa rya telefone mu Rwanda, bivuze ko habayeho izamuka rya 3,4%.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda Mark Nkurunziza, yagize ati “Twishimiye gutangaza uyu musaruro ushimishije wa 2022.”
MTN Rwanda kandi ivuga ko ifite intego ko mu mwaka wa 2025 izaba yarubatse undi muyoboro ukomeye wa Mobile Money Rwanda Limited (MMRL) uzaba ushingiye kuri Mobile Money ifite abayikoresha bangana na miliyoni 4,3 bavuye kuri miliyoni 3,7.
Nanone kandi umubare w’abacuruzi bakoresha MoMo Pay muri 2022 wageze ku bantu 141 222 bavuye kuri 47 678 bariho muri 2021.
Amafaranga yungutswe na MTN Rwanda muri serivisi za Mobile Money yazamutseho 48,4% ugereranyije n’ayari yabonetse mu mwaka wa 2021.
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame yagize ati “Twishimiye kubona serivisi zo gukoresha mobile money zaragutse ku gukoreshwa n’abafatanyabikorwa bacu hakazaho MoMoPay y’abacuruzi, yatanze umusaruro ushimishije.”
Yakomeje agira ati “Muri uyu mwaka turateganya kuzakora ibirushijeho dutangiza ibicuruzwa na serivisi nshya zizagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu mu rwego rwo kutagira n’umwe usigara inyuma.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe, yavuze ko uyu musaruro wagezweho n’iyi kompanyi ari gihamya yo gukora cyane biranga abakozi ndetse no gukomeza gufashwa n’inama y’ubutegetsi y’iyi kompanyi, no gukorana neza n’abafatanyabikorwa ndetse n’abakiliya bayo.
Ati “Turashimira byimazeyo abakiliya n’abafatanyabikorwa bacu kuko badahari ntabwo twari kuba twarageze ku byo twagezeho byo kuba twarabaye ikigo cya mbere mu bikorwa bya MTN Group mu Bihugu binyuranye muri gahunda ya MTN Group ya ‘Miliyoni Dollar Challenge’ yatangijwe mu byumweru bicye bishize.”
Iyi kompanyi ivuga ko muri uyu mwaka wa 2023 ifite ibindi bikorwa byinshi izageza ku bakiliya bayo bizabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi by’iterambere.
Bodibe yakomeje agira ati “Uyu mwaka twishimiye ko tuzizihiza isabukuru y’imyaka 25 tumaze dukorera mu Rwanda. Urugendo rwacu muri iki Gihugu cy’Imisozi Igihumbi rwabaye urwo kwaguka no guhanga udushya twishimiye kuzizihizanya n’abakiliya bacu uyu mwaka. Hari byinshi biteganyirijwe abakiliya bacu muri gahunda ya ‘Tubitayeho’ birimo ibitaramo binyuranye byo gushimira abafatanyabikorwa bacu.”
RADIOTV10