Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, yatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cyarangiye tariki 30 Nzeri 2023, yinjije miliyali 186,2 Frw, bigatuma inyungu yayo izamukaho 13,6%; inagaragaza icyayifashije kubigeraho.
Uru rwunguko rwa MTN Rwanda mu gihembwe cya gatatu cyarangiye tariki 30 Nzeri 2023, rugereranywa n’urwo mu gihembwe nk’iki cy’umwaka ushize, ari na ho habayeho iri zamuka rya 13,6%.
MTN Rwanda ivuga ko miliyari 186,2 Frw yinjije muri iki gihembwe, yagizwemo uruhare runini n’ubundi na serivisi zo kohererezanya amafaranga za Mobile Money (MoMo) ndetse na serivisi zo guhamagarana.
Ikavuga ko nanone na inite za interineti zikomeje kugira uruhare mu kuyifasha kwinjiza, kubera izamuka ry’umubare w’abayikoresha.
MTN Rwanda ivuga ko nubwo hakomeje kubaho ibibazo byugariza ibigo bikomeye biterwa n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse no gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’imbere mu Bihugu, ariko amafaranga yinjije kubera serivisi za Mobile Money yazamutse ku kigero cya 34,7% mu gihe cy’umwaka ndetse n’amafaranga yinjiye aturutse muri serivisi za Interent akaba yarazamutseho 22,4%; mu gihe ayinjijwe muri serivisi zo guhamagara yazumutseho 3,9%.
Muri Nyakanga uyu mwaka, MTN Rwanda yatangije Internet ya 4G, mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo gukoresha internet inyaruka, kugira ngo serivisi batanga zirusheho kunogera abazihabwa. Muri iki gihembwe, hatangijwe site 1 011 mu Gihugu hose zitanga serivisi za Internet ya 4G, byanatumye hagerwa ku baturage 84%.
Nanone kandi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iyi kompanyi imaze ikorera mu Rwanda, yatangije ibikorwa binyuranye bigera ku bakiliya bayo, nk’iserukiramuco rya IwacuMuzika ryageze mu Turere umunani, ndetse inaganiriza abakiliya bayo mu cyumweru cyabahariwe.
MTN Rwanda ivuga ko mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abakiliya bayo, yanashyizeho ibiciro byoroshye, nko muri poromosiyo yiswe Tubitayeho y’ama-Unite yo guhamagara n’aya internet.
Mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, iyi kompanyi yanateye ibiti 2 500 mu Karere ka Huye, iniyemeza kuzatera ibiti 25 000 mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 25.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Dushyize imbere gushyira mu bikorwa intego zacu za 2025, kandi twizeza kuzakomeza umurava n’umuhate mu bikorwa byacu byose, nubwo hariho imbogamizi.”
Mapula Bodibe yakomeje avuga ko batewe imbaraga n’ibyo bagezeho muri iki gihembwe, kandi ko bazakomeza gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi yabo banashyira imbere abafatanyabikorwa.
RADIOTV10