MTN-Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije kongera ikibatsi cy’urukundo mu bantu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kompanyi y’Itumano ya MTN-Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Biva MoMo Tima’ buzibanda ku buryo bwo kohererezanya amafaranga buzwi nka Mobile Money (MoMo) busigaye bukoreshwa na benshi bereka bagenzi babo ko babari hafi kandi babahoza ku mutima.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, buzamara amezi atatu aho MTN-Rwanda ishishikariza abakoresha MoMo gukomeza kohererezanya amafaranga baba hafi inshuti n’avandimwe.

Izindi Nkuru

Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, avuga ko uretse kuba Mobile Money ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, yanafashije abatari bacye kugobokana aho umwana yoherereza umubyeyi we amafaranga, umugabo cyangwa umugore na we akoherereza uwo bashakanye kugira buri wese akomeze kuzuza inshingano ze.

Ati “Mobile Money yabaye ubuzima. Impamvu ni iyihe yabaye ubuzima? Ntabuzima budafite agafaranga, agafaranga kagendana n’ubuzima. Uba uri i Kigali waba ufite uwawe uri i Cyangugu ukamwoherereza amafaranga ubuzima bukoroha.”

Alain Numa avuga ko Mobile Money yabaye ubuzima

Umutoni Chantal Kagame uyobora Mobile Money Rwanda Ltd avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abantu urukundo rutuma umuntu afata telephone ye akoherereza undi amafaranga.

Chantal avuga ko kandi uru rukundo ruhera muri Mobile Money Rwanda Ltd rukagera ku bahagarariye iyi gahunda mu bice bitandukanye ndetse no ku bakiliya.

Ati “Tukabaza tuzanafasha abakiliya gutuma urukundo ku bandi. Mwabonye ko abakiliya bacu batangiye kubabaza ibibazo, ubitsinze bakamuha impano muri Mobile Money Rwanda Ltd.”

Avuga kandi ko muri ubu bukangurambaga hanateganyijwe ibikorwa by’urukundo byo gufasha abana bafite ubumuga n’abatishoboye bazafashwa kugira ngo bafashwe kugira icyo bageraho.

Mobile Money Ltd yabaye ishami ryihariye rya MTN Rwanda kuva muri Mata 2021 aho ubu buryo bwo kohererezanya amafaranga bukoreshwa n’abarenga Miliyoni 1,1.

Umutoni Chantal Kagame avuga ko hazanakorwa ibikorwa byo gufasha abana bafite ubumuga
Ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu
MTN Rwanda yasobanuriye itangazamakuru iby’ubu bukangurambaga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru