Ishuri rya Gisirikare ryo mu Misiri ryaje kwigira ku myitozo y’Igisirikare cy’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva ku wa 16 kugeza uyu munsi tariki 20 Mutarama 2022, itsinda ry’ishuri rikuru rya Gisirikare ryo mu Misiri, riri mu Rwanda mu rugendo shuri aho ryanasuye ishuri ry’Igisirikare cy’u Rwanda rya Gako rikareba imyigishirize n’imyitozo bihatangirwa.

Iri tsinda riyobowe na Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen ndetse n’abasirikare bane bari kwiga ku rwego rwa Ofisiye.

Izindi Nkuru

Imwe mu ntego y’uru rugendoshuri ni ukwiga uko Igisirikare cy’u Rwanda gitoza ndetse kinigisha abagiye kukinjiramo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, iri tsinda ryasuye ku kicaro gikuru cy’Igisirikare cy’u Rwanda aho bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe Politiki, Maj Gen Ferdinand Safari n’umuyobozi wa J3, Col Chrysostom Ngendahimana; baryakiriye mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Baganiriye n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u rwanda

Ubwo bazaga ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kandi, bari baherekejwe n’uhagarariye inyungu z’Igizirikare cya Misiri mu Rwanda, Brig Gen Hesham Rammah.

Maj Gen F Safari yashimiye imikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Misiri ndetse abifuriza kugubwa neza mu rw’imisozi igihumbi.

Tariki ya 18 na 19 Mutarama 2022, iri tsinda ryitabiriye ibikorwa by’imyitozo n’amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako aho baboneyeho kuganira n’ubuyobozi bw’iri shuri no kwirebera imyitwarire y’abiga muri iri shuri.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yasuye igisirikare cy’u Rwanda anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.

Bakiriwe ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda
Banakurikiranye amasomo n’imyitozo ihabwa bamwe mu binjira mu ngabo z’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru