Ndoli umaze imyaka 6 adahamagarwa mu Mavubi yazibukiriye arasezera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ndoli Jean Claude wakanyujijeho mu ikipe y’Igihugu Amavubi akaba yari amaze imyaka itandatu adahamagarwa, yatangaje ko asezeye muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza bidasanzwe.

Uyu munyezamu ubu ukinira Gorilla FC, yari aherutse gutangariza RBA ko yagiriye ibihe byiza mu Ikipe y’Igihugu ubwo yari agihamagarwa ndetse ko yumva agifite imbaraga ku buryo aramutse ayihamagawemo yakwitaba akajya gutanga umusanzu we.

Izindi Nkuru

Ndoli Jean Claude ufite izina rikomeye muri ruhago yo mu Rwanda, mbere y’uko yerecyeza muri Gorilla FC yakiniye amakipe anyuranye ariko Musanze FC ndetse n’andi akomeye nka Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Isimbi, Ndoli yavuze ko amakipe yose yagiye anyuramo yakoreshaga imbaraga ze zose ngo arebe ko yakongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ariko ngo abona bitarahawe agaciro.

Ati “Rero hari igihe kigera umuntu akarambirwa…mpite mboneraho kubwira Abanyarwanda y’uko mfashe icyemezo cyo kuba nasezera mu ikipe y’Igihugu.”

Ndoli Jean Claude ubu wanatangiye urugendo rwo gutoza arufatanya no gukinira Gorilla FC, yakomeje agira ati “Wenda nzajyayo ndi umutoza ariko kujyayo ndi umukinnyi ntibishoboka.”

Avuga ko ubu umutima awerecyeje ku ikipe akinamo ya Gorilla FC akaba atazongera gutekereza ikipe y’Igihugu.

Ati “Ubu ikipe y’Igihugu ndayisezeye, maze igihe mbitekerezaho, nkakora isuzuma ry’ibyo nagiye nkora ariko ntibihabwe agaciro, reka ndekere abana bagende bakine ntabwo nzongera gutekereza ikipe y’igihugu.”

Gusa avuga ko ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’Igihugu, yagiye ayigiriramo ibihe byiza atazibagirwa by’umwihariko umukino Amavubi yatsinzemo Maroc 3-1 wabereye i Nyamirambo tariki 14 Kamena 2008 ubwo bakinaga imikino yo gushaka itike y’igokombe cy’Isi cya 2010.

Ati “Ndi mu bantu babanje gutinyuka umwarabu turamukubita hano Regional tumukubita ibitego 3-1 ubwo Maroc yazaga aha ngaha, ni ibintu byari byarananiye Abanyarwanda benshi, ntabwo uwo mukino nawibagirwa.”

Ndoli aheruka guhamagarwa mu Mavubi muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru