MTN-Rwanda yishimiye kwegukunye igihembo cy’umusoreshwa mwiza ku nshuro ya 15

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete icuruza serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga MTN Rwanda, yegukanye igihembo cy’umusoreshwa mwiza w’umwaka wa 2021, mu basoreshwa b’ibigo bikuru, kiba icya 15 itwaye.

Ni igihembo yahawe mu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku munsi wahariwe gushimira abasora wizihijwe ku nshuro ya 20 wanahuriranye no kwizihiza n’isabukuru y’imyaka 25 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahooro (RRA).

Izindi Nkuru

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 muri Kigali Convention Center, wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Muri iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, hahembwe abasoreshwa bo mu byiciro bitandukanye birimo abacuruzi baciriritse ndetse n’ibigo bifite ishoramari ryagutse.

MTN Rwanda nka sosiyete iza ku isonga muri serivisi z’itumanaho mu Rwanda, yashimiwe kugira uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’ubukungu binyuze mu kwishyura imisoro mu buryo buboneye.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko ari iby’agaciro kwakira iki gihembo gishimangira uruhare iyi sosiyete igira mu gufasha Leta mu guteza imbere ubukungu.

Yagize ati “Twishimiye iri shimwe ry’umusoreshwa mwiza, twegukanye ku nshuro ya 15 zikurikiranya, ni umusaruro w’imbaraga dushyira mu gufasha ubukungu binyuze mu ihangwa ry’imirimo.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021, MTN Rwanda yishyuye imisoro n’amahoro bingana na miliyari 67,9 Frw. Muri uwo mwaka kandi MTN Rwanda yagize uruhare mu gushyigikira imirimo irenga ibihumbi 60 yashowemo arenga Miliyari 300 Frw mu Gihugu imbere.

Muri uyu muhango, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, Pascal Bizimana Rugenintwali yavuze ko imisoro itangwa yagiye yiyongera uko imyaka yagiye ishira indi igataha, biturutse ku gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no gukusanya imisoro.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wayoboye uyu muhango, we yasabye abacuruzi bose yaba abaciriritse n’abanini, gucika ku ngeso yo kudatanga inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga (EBM), abasaba gucika ku mvugo yo kubaza abaguzi niba bifuza izi nyemezabwishyu cyangwa batazifuza.

MTN Rwanda yahawe igihembo cy’umusoreshwa mukuru mwiza
Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
Witabiriwe n’abatandukanye
N’abandi bo muri Guverinoma

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru