Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

AMAFOTO: Mu birori nogerajisho Miss Naomie n’umukunzi we basezeranye kuzabana mu byiza n’ibibi

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
AMAFOTO: Mu birori nogerajisho Miss Naomie n’umukunzi we basezeranye kuzabana mu byiza n’ibibi
Share on FacebookShare on Twitter

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda n’umukunzi we Michael Tesfay basezeranye imbere y’Itorero, buri umwe asezeranya mugenzi we kuzamwubaha no kuzamwubahisha, ndetse no kuzakomeza kumukunda mu byiza no mu bibi.

Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, bwabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa, yakozwe mu misango nyarwanda.

Nyuma y’iyi mihango, Miss Naomie n’umugabo we Michael Tesfay ndetse n’inshuti n’abavandimwe, bahise berecyeza mu rusengero rw’Itorero ‘Women Foundation Ministries’ ry’Umukozi w’Imana Apôtre Mignone Kabera, ari na we wabasezeranyije.

Mu isezerano bakoze mu rurimi rw’Icyongereza, Miss Naomie na Michael buri umwe yizeje undi kuzamukunda bizira uburyarya, kandi akamwubaha akanamwubahisha kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Itorero, abageni bagiye kwakira abitabiriye ubukwe, mu birori byari binogeye ijisho, aho byaranzwe no guhuza umuco nyarwanda n’uwa Ethiopia aho Michael akomoka.

Michael yashimiye umuryango wa Miss Naomie, awizeza ko azakomeza gukunda umukobwa wabo kandi akamwitaho uko bikwiye, ku buryo ntacyo azabura.

Umubyeyi wa Miss Naomie na we yashimiye uyu musore kubera imyitwarire imuranga, ndetse anashimira umukobwa we uhesheje ishema umuryango akomokamo.

Yavuze ko Naomie ari inshuyi ye magara, akaba amuziho kuganira ku buryo umugabo we agize amahirwe adasanzwe yo kutazagira irungu na rimwe.

Yagize ati “Michael nta rungu uzagira mu rugo iwawe, Naomie tuzagukumbura. Hanyuma Tesfay uzamufate neza kuko Naomie aragukunda.”

Umubyeyi wa Naomie kandi yashimiye ababyeyi ba Michael kuba barabyaye umuhungu witonda ufite ikinyabupfura cyinshi, kandi yifuriza urugo rwabo kuzabyara kobwa na hungu.

Ubukwe bwa Miss Naomie na Michael Tesfay bwatambukaga imbonankubone kuri YouTube channel ya Naomie, aho bwarebwe n’abarenga ibihumbi 500, ibidakunze kuba kuri YouTube zo mu Rwanda.

Umubyeyi wa Naomie azanye umukobwa we
Michael na we yari kumwe n’umubyeyi we
Ubukwe bwitaviriwe n’abafite amazina azwi barimo Sherrie Silver
Miss Muheto Nshuti Divine na we yari yabukereye

Naomie yasezeranyije umugabo we kuzamukunda kugeza ku ndunguro
Banabisinyiye
Apotre Mignone yabasabiye umugisha
Ibyishimo byari byose
Abageni bagiye kwakira abitabiriye ubukwe

Umubyeyi wa Naomie yizeje umukwe we ko irungu ritazagera iwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 4 =

Previous Post

M23 yashyize ukuri hanze ku kinyoma cyahimbwe na FARDC cy’ibyo yongeye kwegeka ku Rwanda

Next Post

U Rwanda rwatanze umucyo ku kinyoma cyacuzwe na FARDC runagaragaza uburyo ari ikinamico

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

U Rwanda rwatanze umucyo ku kinyoma cyacuzwe na FARDC runagaragaza uburyo ari ikinamico

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.