Mu Burundi nta bashomeri bahari ahubwo hari ibinebwe- Perezida Ndayishimiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, avuga ko akurikije amahirwe ari muri iki Gihugu ayoboye nta Murundi wari ukwiye kuba umushomeri ahubwo ko biterwa n’ubunebwe bwa bamwe.

Ndayishimiye wakunze kugaragaza ko nta shoramari atakora ryamwinjiriza amafaranga dore ko asanzwe ari n’umuhinzi mworozi, yatangaje ko muri iki Gihugu nta muntu wari ukwiye kubura icyo akora.

Izindi Nkuru

Icyakora ngo nko ku Mugabane w’u Burayi ho birashoboka ndetse ko ahora abona abaturage benshi bo kuri uyu Mugabane batagira akazi.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora gushomera, njyewe n’iyo wabintera mu rushinge, aha mu Burundi aha, i Burayi kabisa abashomeri bariyo, ndababona kandi ndabyemeza, ariko muri ubu Burundi nta mushomeri n’umwe uhari, hari ibinebwe, hari ibinebwe.”

Ibi yabivugaga ahereye ku kuba hari abarangije amashuri birirwa bataka ko babuze akazi, akavuga ko kwiga na byo byazanye ikibazo kuko hari n’abize batagira icyo bamarira Igihugu cyabo.

Ati “None ko mfite abadogiteri n’aba-ingénieur benshi cyane n’aba- Licensier batari kumfasha iterambere? Nzaririmba gute ko ishuri ari ryo muzi w’iterambere mu gihe ntabona abize hari icyo bari kumarira.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko ahubwo abona amashuri yarazanye ingorane. Ati “Kuko umuntu arangiza amashuri umutima wabyimbye. Umwana abona diplome uyu munsi saa kumi ejo mwahura, ngo ‘erega nabuze akazi’ ngo ‘mpa akazi’.”

Ndayishimiye avuga ko ubundi iyo umuntu yize akorehsa ubumenyi yakuye mu ishuri ubundi akabuhuza n’ubwo asanganywe agashaka icyo akora cyamuteza imbere.

Perezida Ndayishimiye mu mpera z’icyumweru gishize yasuye Umurundi Jackson Nahayo wari warahungiye muri Canada waje gutahuka, ubu akaba ari umuhinzi mworozi wa kijyambere.

Uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yaboneyeho gusaba Abayobozi b’Intara zose guhamagarira Abarundi bakomoka mu Ntara bayoboye bagiye hanze, gutahuka bakaza gukora ibikorwa bibateza imbere ngo kuko mu Burundi hari amahirwe menshi.

Perezida Ndayishimiye yakunze kugaragara ari mu bikorwa by’ubuhinzi, ari guhinga we ubwe ndetse anasarura imyaka yera mu mirima ye.

Perezida Ndayishimiye ajya gusarura ibirayi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru