Amafoto y’indobanure: Uburanga n’ikimero ntagireranywa by’umukobwa waterewe ivi na myugariro ubikoze kabiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Myugariro wa Kiyovu Sports ujya unahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Nsabimana Aimable yongeye guca bugufi aterera ivi undi mukobwa yasimbuje uwo yari yambitse impeta mu myaka ibiri ishize.

Umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin ntujya wiburira, aho uretse kuba bamwe mu bakundana bahana impano, hari n’abatera intambwe mu rugendo rw’urukundo rwabo.

Izindi Nkuru

Kuri myugariro Nsabimana Aimable, na we ntiyatanzwe kuko yatereye ivi umukunzi we mushya Grace amusaba ko bazarushingana, undi arabimwemerera, ni ko guhita amwambika impeta ibishimangira.

Nsabimana Aimable si mushya mu gutera ivi akambika impeta umukunzi we, kuko hari hashize imyaka ibiri n’ubundi abikoreye uwo bakundanaga witwa Leilla, ariko abantu bategereje ubukwe bwabo baraheba.

Ibi birori byari byabaye tariki 21 Gashyantare 2021, byateshejwe agaciro n’ibi byabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, aho noneho ubu Nsabimana Aimable ashobora kuzashyingiranwa na Grace.

Nsabimana Aimable uherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Police FC yanabereye Kapiteni ndetse na APR FC.

Mu kwezi k’Ukwakira 2022 yari yerecyeje muri Arabie Saoudite mu ikipe ya Jeddah SC ariko ntiyabona ibyagombwa ahitamo kugaruka mu Rwanda ahita asinyira muri Kiyovu.

Photos © Moment Studio

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru