Nyuma yuko indege y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda ikaharasirwa igasubirayo ikongoka, Guverinoma ya DRC yavuze ko iyi ndege itari iri mu kirere cy’u Rwanda.
Iyi ndege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25, yarasiwe mu kirere cy’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 saa kumi n’imwe n’iminota itatu (05:03’) nkuko byemejwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze ubwo iyi ndege yari imaze kuraswa.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavugaga ko nyuma yuko iyi ndege yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, hanabayeho n’ingamba z’ubwirinzi, igasaba Congo Kinshasa guhagarika ubu bushotoranyi bumaze kuba inshuro nyinshi.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yashyize hanze itangazo rivuga ko ibabajwe n’igitero cyagabwe kuri iyi ndege ngo yari iri mu kirere cya Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Riti “Iyi ndege yarashwe ubwo yari iri kugwa ku kibuga mpuzamahanga cya Goma. Amasasu y’u Rwanda yayikurikiye mu kirere cya cya Congo kugeza ku butaka bwa Congo. Ntiyigeze igera mu kirere cy’u Rwanda. Indege yagiye idafite ibibazo bikanganye.”
Muri iri tangazo, Guverinoma ya Congo Kinshasa ivuga ko iyi ndege ya Sukhoi-25 yari iri kururuka ku kibuga cy’indege cya Goma, ikavuga ko yarasiwe mu kirere cyabo.
Gusa amashusho yagaragaye ubwo iyi ndege yaraswagaho, byagaragariraga buri wese ko iri mu kirere cy’u Rwanda, ndetse ubwo yari imaze kukivamo, ibikorwa byo kuyirasaho byahise bihagaragara.
Guverinoma ya Congo, yaboneyeho kongera gushinja u Rwanda ibinyoma byayo bimenyerewe, ivuga ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero mu gace ka Kitchanga, ngo zigahita zisubizwa inyuma n’iza Congo.
Imirwano yaberye mu mujyi wa Kitchanga, yari ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Mai-Mai ndetse n’abacancuro b’Abarusiya, banagaragaye bahunga urugamba nyuma yo kotswaho umuriro na M23.
Muri iri tangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isoza yongera gushinja u Rwanda ubushotoranyi, ikavuga ko itazabyihanganira.
Nanone kandi muri iri tangazo, Guverinoma ya Congo yazanyemo ibirego bishya, ivuga ko biriya bitero byabaye “nyuma y’iminsi micye hatangiye ibikorwa byo kubarura abazatora mu burasirazuba bw’Igihugu” Igasaba ko “umuryango mpuzamahanga ushyira igitutu ku Rwanda no ku mutwe w’iterabwoba wa M23 bagahagarika kubangamira ibi bikorwa by’amatora ateganyijwe muri uyu mwaka.”
Iyi ndege y’intambara y’igisirikare cya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25, yavogereye ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yabaye iya gatatu mu gihe cy’amezi atatu aho ku nshuro ya mbere yaje tariki indwi Ugushyingo 2022 bwo ikanagwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi ndetse n’indi yaje mu kirere cy’u Rwanda tariki 28 Ukuboza 2022.
Iyi ndege y’intambara ya Congo Kinshasa, ivogereye ikirere cy’u Rwanda ku ubugiragatatu, mu gihe Guverinoma y’iki Gihugu iherutse no gushyira hanze itangazo ryumvikanyemo ko ifite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Ni itangazo ryakurikiwe n’iryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, ryagaragaje imyitwarire y’iki Gihugu cy’igituranyi irimo no kuba kiri gukoresha abacancuro, bishimangira ko gifite uyu mugambi mubisha.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda kandi yavuze ko u Rwanda rutigeze na rimwe rwifuza kuba rwashoza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko igihe cyose rwayishozwaho, ruzayirwana kuko ubushobozi ari bwose.
RADIOTV10
Comments 1
Uguhiga ubutwari muratabarana!