Mu cyumweru gitaha ibiro bimwe bikomeye bya Polisi ntibizaba bikiri aho bisanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibiro by’icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali (Metropolitan Police Headquarters) byari biherereye i Remera hafi ya Sitade Amahoro, bigiye kwimuka.

Icyicaro gikuru cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, cyari gisanzwe giherereye i Remra hafi ya Stade Amahoro ku muhanda werecyeza Kimironko uvuye ku Gisimenti.

Izindi Nkuru

Aha hazwi nko kuri metropolitan, hari hamaze kumenywa na benshi dore ko benshi mu bafatirwaga mu byaha no mu makosa anyuranye, ari ho berekanirwaga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Polisi y’u Rwanda itangaza ko iki cyicaro kizimurwa ariko ko n’ubundi kizakomeza kuba mu Murenge wa Remera.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko guhera ku wa 23 Mutarama 2023, icyicazo cya Polisi y’Umujyi wa Kigali cyari giherereye i Remera hafi ya Sitade Amahoro kizimuka.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwnada, CP John Bosco Kabera, rikomeza rigaragaza aho iki cyicaro kimukiye.

Riti “Icyicaro gishya kizaba giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero, mu nyubako yakoreragamo AVEGA iri ku muhanda KG 201 St, ujya ku bitaro bya La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.”

Iki cyicaro gicyuye igihe cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, cyari cyafunguwe ku mugaragaro, tariki 21 Mata 2015, aho inyuba yacyo yari yuzuye itwaye Miliyari 1,6 Frw.

Iyi nyubako yari yuzuye itwaye miliyari 1,6 Frw

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru