Mu gahinda kenshi Israel yasobanuriye u Rwanda akaga kari kuyibaho igira n’icyo irusaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yamenyesheje Abanyarwanda ko Igihugu cye kiri kunyura mu bihe bikomeye kinjijwemo n’ibikorwa by’iterabwoba, bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanya-Israel, asaba u Rwanda gukomeza kukiba hafi.

Ni mu ijambo ryatanzwe na Ambasaderi Einat Weiss riri ku rubuga rwa X rwa Ambasade ya Israle mu Rwanda, aho avuga ko mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Igihugu cyabo cyisanze mu majye.

Izindi Nkuru

Ati “Ntakundi nabyita uretse ubwicanyi buri gukorerwa imiryango, buri gukorerwa abana, buri gukorerwa abasaza n’abakecuru, buri gukorerwa abantu b’inzirakarengane, batagize icyo bakora.”

Akomeza avuga ko izi nzirakarengane ziri kuburira ubuzima mu bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Hamas w’Abanya-Palestine binjiye muri Israel bakica abaturage badafite ikintu na kimwe bazizwa.

Ati “Babyukiye ku gitero cy’iterabwoba cyateguwe na Hamas yohereje abantu benshi bakajya kwica abantu badafite icyo babahora, yewe batari banazi abantu bagabyeho igitero.”

Ambasaderi Einat Weiss muri iri jambo rye yagize aho afatwa n’ikiniga, ageze ku ngaruka zikomeje kubaho kubera ibi bitero, aho yagize ati “Mwibaze kubura inshuti yawe ya hafi cyangwa abantu bawe ba hafi b’umuryango wawe, abana bawe kubera ko gusa hari ibitero by’iterabwoba bigamije gusiba Israel ku ikarita y’Isi.”

Akomeza avuga ko abari gukora ibi nta ntego n’imwe bari kurwanira, uretse kwica abantu gusa ati “nta gitekerezo na kimwe kibiri inyuma, nta mpamvu n’imwe bafite barwanira uretse kwica gusa. Bamwe mu bishwe ni urubyiruko rwari ruri mu birori byo kwishima.”

Avuga kandi ko hari Abanya-Israel benshi bafashwe bunyago bakuwe mu ngo zabo bari baryamye bakaba bajyanywe i Gaza. Ati “Ntituzi uko bamerewe, ntituzi niba bafite icyo kurya cyangwa icyo kunywa. Icyo tuzi gusa ni ko harimo abana bato cyane barimo abafite imyaka ibiri, ibibondo, abakecuru n’abasaza, ibi ni ibintu Isi idashobora kwihanganira.”

Akomeza agira ati “Turasaba Abanyarwanda n’abandi bose batuye Isi baturi hafi gukora ibyo bashoboye byose, bakarwanya ibiri kuba, bakavuga mu ijwi ryo hejuru ko muri kumwe na Israel.”

Ibi bitero byatangiye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, byatumye Israel na yo itangiza urugamba mu bikorwa bya gisirikare bigamije guhangana n’uyu mutwe. Kugeza ubu habarwa Abanya-Israel 600 bamaze kuburira ubuzima muri iyi mirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru