Mu majyaruguru ya Kenya haravugwa indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu icyenda, mu gihe abandi 80 barembeye mu bitaro.
Inzego z’ubuzima muri Kenya, zivuga ko muri abo icyenda bapfuye, batandatu ari abantu bakuru, batatu bakaba abana.
Bavuga ko batazi ubwoko bw’iyo ndwara ariko uwo ifashe agira ibicurane, umuriro mwinshi, amaso akaba umuhondo, akaribwa umutwe n’ibindi.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), ryatanze umuburo wo kwirinda icyo cyorezo kuko cyica ku rugero rwa 95% rw’abakirwaye iyo bativuje, gusa ngo ubushakashatsi burakomeje kugira ngo hamenyekane iyi ndwara.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10