Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yashenguwe n’Abanyarwanda 130 bitabye Imana bazize ibiza, asezeranya kubasabira ku Mana n’abagizweho ingaruka na byo.

Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, bihitana abatari bacye biganjemo abo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, Papa Francis yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Muri ubu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye Papa Francis mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan, yavuze ko Papa “yashenguwe n’abatakaje ubuzima n’abasenyewe n’ibiza by’imyuzure mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru z’u Rwanda.”

Papa Francis kandi yavuze ko “mu buryo bw’umwuka yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibi biza.”

Yanavuze kandi ko “agiye gusenzera abitabye Imana, abakomeretse, abasenyewe ndetse n’abagize uruhare mu kurokora bamwe.”

Ubu butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ni bumwe mu bwatanzwe n’abantu banyuranye ku Isi ndetse n’Ibihugu, bihanganisha u Rwanda ku bw’ibi biza bidasanzwe byatwaye ubuzima bwa benshi.

Kuri uyu wa Kane kandi, habayeho umuhango wo guherecyeza bwa nyuma bamwe mu bahitanywe n’ibi biza, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, akabwira abaturage ko yoherejwe na Perezida Paul Kagame kumuhagararira, akabagezaho ubutumwa yamuhaye bwo kubihanganisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − six =

Previous Post

Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDF n’uwa Polisi batabaye i Rubavu ahari inkuru y’incamugongo

Next Post

DRC: M23 yagaragaje amarorerwa yongeye gukorwa n’abarimo abashya bitwara nk’abahekuye u Rwanda

Related Posts

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi...

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

by radiotv10
19/06/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye....

Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Eng- Controversial explanations by a school Head accused of selling student’s food

by radiotv10
19/06/2025
0

The head of Munoga Primary School in Ngamba Sector, Kamonyi District, Nsengimana, is accused of selling 150kgs of students’ food....

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje mu biganiro byahuje iy’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

by radiotv10
19/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Uganda (UPDF) ziri mu biganiro by’iminsi itatu bibaye ku nshuro ya gatanu bihuza abakuriye...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: M23 yagaragaje amarorerwa yongeye gukorwa n’abarimo abashya bitwara nk’abahekuye u Rwanda

DRC: M23 yagaragaje amarorerwa yongeye gukorwa n’abarimo abashya bitwara nk’abahekuye u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.