Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yashenguwe n’Abanyarwanda 130 bitabye Imana bazize ibiza, asezeranya kubasabira ku Mana n’abagizweho ingaruka na byo.

Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, bihitana abatari bacye biganjemo abo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Izindi Nkuru

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, Papa Francis yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Muri ubu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye Papa Francis mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan, yavuze ko Papa “yashenguwe n’abatakaje ubuzima n’abasenyewe n’ibiza by’imyuzure mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru z’u Rwanda.”

Papa Francis kandi yavuze ko “mu buryo bw’umwuka yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibi biza.”

Yanavuze kandi ko “agiye gusenzera abitabye Imana, abakomeretse, abasenyewe ndetse n’abagize uruhare mu kurokora bamwe.”

Ubu butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ni bumwe mu bwatanzwe n’abantu banyuranye ku Isi ndetse n’Ibihugu, bihanganisha u Rwanda ku bw’ibi biza bidasanzwe byatwaye ubuzima bwa benshi.

Kuri uyu wa Kane kandi, habayeho umuhango wo guherecyeza bwa nyuma bamwe mu bahitanywe n’ibi biza, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, akabwira abaturage ko yoherejwe na Perezida Paul Kagame kumuhagararira, akabagezaho ubutumwa yamuhaye bwo kubihanganisha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru